RFL
Kigali

Ibitaramo byose R.Kelly yateguye bizaba hatitawe ku byaha ashinjwa

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:20/07/2017 15:08
0


Ibitaramo bisaga 14 umuhanzi R.Kelly yateguye bizaba nta kabuza hatitawe ku birego ashinjwa byo kwica mu mutwe no gukoresha iby’urukozasoni abana b’abakobwa bamugana bashaka guteza imbere umuziki wabo.



Ibi bitaramo byari byarateguwe mbere y’uko ababyeyi b’aba bana batangira bashyikiriza inzego z’umutekano ibi birego, ibi ni byo byatumye gusa benshi bibaza niba ibi bitaramo bidashobora gusubikwa.

Nk’uko TMZ ibitangaza nyuma yo gusura ahantu 11 hazabera ibi bitaramo,kugeza ubu ngo amatike arimo kugurwa cyane nk’ahitwa Chene Park Amphitheatre muri leta ya Detroit ndetse ngo nta mpinduka namba zabayeho.

Muri ibi bitaramo harimo icyo kuwa 28 Nyakanga kizabera ahitwa Virginia, icyo kuwa 8 Ukwakira 2017 kizabera ahitwa Ontario.Abacuruza amatike y’ibi bitaramo bavuze ko nta muntu n’umwe urabahamagara utishimiye ibivugwa kuri R.Kelly nyuma yaho bamwe muri aba bakobwa bivugiye ubwabo ko ibyo bakora babikora ku bushake bwabo.

Gusa ngo ibi birego hari aho byazanye urunturuntu nk’ahitwa Baton Rouge aho abakiriya basabye ko basubizwa amafaranga yabo bishyuye ku gitaramo giteganyijwe kuzaba kuwa 12 Kanama 2017 ariko ngo ibi ntibyigeze bihungabanya umubare w’amatike agurishwa.

Image result for umuhanzi R Kelly

R Kelly akomeje gahunda ye y'ibitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND