RFL
Kigali

Ibitaramo byo mu tubari biri mu bitesha agaciro abahanzi bikadindiza umuziki

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/05/2016 12:53
1


Uko iminsi yicuma niko hirya no hino mu Rwanda hadasiba kuba ibitaramo byo mu tubari,abenshi mu bakunzi ba muzika n’abahanzi nyarwanda barashimangira ko ibi bitaramo bigira uruhare mu gutesha agaciro abahanzi nyawanda dore ko hari n’abo bimaze kugiraho ingaruka.



Ibi bitaramo byo mu tubari bimaze gusakara mu gihugu hose byatangiye mu mwaka wa 2011-2012,bikagira inkomoko mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda aho ibi bitaramo bimaze gutera imbere bizwi ku izina ryo (Kumansura).

Uwitabiriye iki gitaramo icyo aba asabwa ngo ataramirwe n’ukwinjirana ikinyobwa agahabwa ibyicaro nta kindi kiguzi kibayeho mu gihe bisanzwe bizwi ko mu bitaramo hishyurwa mbere yo kwinjira.Aha benshi bashobora kwibaza ingaruka byaba bigira kuri muzika nyarwanda nubwo byose bikorwa mu rwego rwo gususurutsa abantu.

Usubije amaso inyuma ndetse ugatekereza kubahanzi nyarwanda n’urwego bagezeho abenshi mu bagiranye ikiganino na Inyarwanda.com,bemeje ko abenshi mu bahanzi nyarwanda basubizwa inyuma n’ibitaramo byo mu tubari.

Utubari

Nsengimana Vincent umukunzi wa muzika nyarwanda atuye ahitwa i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali,yemeza ko ibitaramo byo mu tubari duciriritse bimaze gutesha agaciro bamwe mu bahanzi nyarwanda.

Nsengiyumva yemeje ko muri utu tubari ababa bahataramiye bose bataba baje kureba umuziki kuko ngo hari n’abaza kwirebera imikino akenshi kandi ngo kwinjira biba ari ubuntu umuhanzi we yahawe ubusa.

Ese iki kibazo abahanzi nyarwanda bo babivugaho iki?

Safi Madiba umwe mubagize itsinda rya Urban Boys,yahamirije Inyarwanda.com ko ibi bitaramo byo mu tubari duciriritse biri mubizonga muzika nyarwanda. Yagize ati:

Mu kabari hateranira benshi abaje kurya no kunywa,bikaba ingorane kumenya uko babyakiriye rimwe na rimwe kandi hari n’ubwo uririmba bagukomera unatukwa ikindi kandi, ibi bitaramo byo mu tubari ntibyubahisha abahanzi kuko aba asa nk’uririmbira ubusa kuko kwinjira biba ari ubuntu.”Safi yasoje asaba abahanzi kwihesha agaciro bakajya bategura ibitaramo bifatika n’ubwo byakwitabirwa na mbarwa.

King James nawe yashimangiye ibyavuzwe na Safi Madiba.Ati: Ababivuga ntabwo babeshya kuko akenshi muri utwo tubari abenshi binjira bakagura icupa rimwe kugira ngo arebe umuhanzi ,ibi iyo bikomeje gutyo bigira ingaruka ku muhanzi kuko atategura igitaramo ngo kizitabirwe.”Yasoje asaba abahanzi nyarwanda kujya basaba umushahara uhagije mu rwego rwo kwihesha agaciro.

Nemeye Platini umwe mu bagize itsinda rya Dream Boys we ntiyemeranya nabagenzi be.Ati:”Ubudahangarwa se butangira amafaranga buba buvuze iki?Byaba ikibazo mu gihe waririmbiye ubusa,ariko mu gihe uririmba ugahembwa njye ndumva byakwiyongera ahubwo.”

Nemeye Platini

Umuhanzi Queen Cha we yemeza  ko ibi bitaramo ntacyo bitwaye, ariko ngo nabwo  umuhanzi  guhora mu tubari  bigera aho bikamutesha agaciro. Yagize ati: “

Twamamara tugamije kubona amafaranga no gususurutsa abakunzi bacu,kuririmba mu tubari rero ntacyo bitwaye gusa biba ikibazo iyo uhora uririmbira mu tubari kuko bigeraho bigutesha agaciro.”

Uretse aba bahanzi,abenshi baremeza ko ibitaramo byo mu tubari bitesha agaciro bamwe mu bahanzi bitewe n’ahaciriritse baririmbira  hakiyongeraho n’umushahara w’inticantikize bahembwa. Bafatira urugero kandi kuri bamwe mu bahanzi bari bakunzwe ubu bisa nk’aho batagikunzwe biturutse kuri ibi bitaramo,hakaba n’abahora ku isonga mu gukundwa no kwishyurwa urutubutse ku bw’agaciro bihesha.

UtubariUtubariUtubari

Abdou Bronze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • X7 years ago
    Hhh, kandi nabivuze keshi ko mumitekerereze no muri vision ntaho dreamboys,ihuriye na urban boys,kuko ubyumvira mumagambo ya platini kubera ukuntu clement yabacupije nabo bishakira muriza mukubite, sinabarenganya ark ntanaho bazagera bakibyinira muri mukubite kuko ntibizabatungure batangiye kubyinira ration yo murugo





Inyarwanda BACKGROUND