RFL
Kigali

Ibihe by’ingenzi byaranze Primus Guma Guma Super Star ya 6 mu kwezi kwa Mata

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/04/2016 13:48
2


Nyuma yo gutorwa, abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star ya 6, batangiriye urugendo rwabo ku bikorwa by’ubugiraneza bigamije gutanga urugero rwiza byahariwe ukwezi kwa Mata, dore ko ibitaramo bya roadshow byari bisanzwe bikorwa muri Werurwe bitari gushoboka kuko aba bahanzi batinze gutoranywa.



Tariki ya 24 Werurwe nibwo hamenyekanye abahanzi 10 bazahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super star ya 6, barimo Bruce Melody, Urban boys, Christopher, Dany Nanone, Jules Sentore, Dany Vumbi, Allioni, Umutare Gaby, TBB na Young Grace waje asimbura Teta wikuye muri iri rushanwa.

 

pggss6

Mushyoma Joseph, Sam Mpendo hamwe n'umugabo wo muri PWC ibarura amajwi, ubwo bemezaga abahanzi 10 batowe n'abanyamakuru, aba Djs naba producers

Ukwezi kwa Mata bimaze kumenyerwa ko ubuyobozi bwa Bralirwa na EAP bafatanya gutegura iri rushanwa, baguhariye ibikorwa by’ubugiraneza bihuza abahanzi n’abaturage bakeneye ubufasha, cyane cyane abagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko uku kwezi ari nako kubamo icyumweru cyo kunamira inzirakarengane zahitanywe na Jenoside, gukurikirwa n’iminsi ijana yo kwibuka.

Igikorwa cya mbere: Basuye incike za Jenoside mu Karere ka Kayonza

Tariki ya 08 Mata 2016, abahanzi bahatanira Primus Guma Guma Super Star ya 6, barangajwe imbere n’ubuyobozi bwa Bralirwa na EAP, berekeje mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Karere ka Kayonza, aho basuye abakeru 7 bari mu kigero cy’imyaka 70 na 90 bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi.

pggss6

Abahanzi ubwo basuraga aba bakecuru babana mu rugo rumwe mu nzu yubatswe ku bufatanye na Bralirwa, Unity club na Avega

Iki nicyo gikorwa cya mbere abahanzi 10 bahatanira Primus Guma Guma Super Star ya 6 bari bahuriyemo. Uretse guhura n’aba babyeyi, bakaganira nabo, bakanabasusurutsa, aba bahanzi ku bufatanye na Bralirwa na EAP bakaba baranatanze impano zitandukanye zirimo ibitenge byo kwambara, ama-Radio, n’ibirirwa birimo amavuta y’ubuto, umuceri n’ibindi, byari biherekejwe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi maganatanu(500,000Frw).

pggss6

Jules Sentore na Dany Vumbi bafatanya guterura imifuka y'ibiribwa bari bazaniye aba babyeyi

pggss6

Banabahaye radio

Icyo gihe Humble Jizzo, uhagarariye itsinda ry’abahanzi bari muri iri rushanwa, yatangaje ko bishimiye gusura aba bakecuru.

Nk’abahanzi b’urubyiruko bahatanira Guma Guma ku nshuro ya 6, turi hano kugirango twifatanye n’ababyeyi mu rwego rwo kubaka imitima yabo nk’ababyeyi bacu, kuko muri iki gihe, usibye no kuba abahanzi baragize uruhare runini mu byabaye mu gihugu, turi n’urubyiruko, kandi tuziko narwo rwagize uruhare, niyo mpamvu rero dukwiye gushyira urubariro ku iterambere cyangwa se ku bumwe bw’abanyarwanda mugusana imitima no gusana igihugu, dufasha incike n’abandi bose basizwe iheruheru na Jenoside Humble Jizzo

Kanda hano urebe uko iki gikorwa cyagenze

Igikorwa cya kabiri: Bahaye inkunga ya mituweli imiryango 1000 mu Murenge wa Kicukiro

Tariki ya 14 Mata 2016, aba bahanzi bahuriye mu gikorwa cyabo cya kabiri, aho bari berekeje mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro, maze bahatangira inkunga y’ubwisungane mu kwivuza(mutuele de santé)ku miryango igihumbi(1000) irimo abarokotse Jenoside hamwe n’indi miryango itifashije yose muri uyu murenge, byanahaye amahirwe abaturage bose bo muri uyu Murenge yo kugira Mituweli. Iyi nkunga yanganaga na miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

pggss6

pggss6

Ibi bikorwa bihuza abahanzi n'abaturage bakabafasha, bakanasabana Kanda hano urebe inkuru irambuye y'iki gikorwa cya kabiri

Igikorwa cya gatatu: Basuye ibitaro bya Gisenyi n’uruganda rwa Bralirwa

Nyuma y’ibikorwa bibiri twavuze haruguru, tariki ya 19 Mata 2016, iri tsinda ry’abahanzi ryerekeje mu Ntara y’Uburengerazuba, aho basuye ibitaro bikuru bya Gisenyi biherereye mu mujyi wa Rubavu. Aha bahavuye batanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe izafasha abatishoboye badafite ubwishingizi barwariye muri ibi bitaro.

pggss6

Kuri uyu munsi iri tsinda ry’abahanzi ryanaboneyeho gusura uruganda rwa Bralirwa narwo ruherereye muri uyu mujyi, aho bunamiye abakozi ba Bralirwa bishwe mu ntambara y’abacengezi yo mu 1998, ndetse nabazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rw’imbere mu ruganda.

pggss6

Ku rwibutso rw'abakozi ba Bralirwa bishwe n'abacengezi mu 1998

pggss6

Baneretswe uburyo ibinyobwa bitunganywa kuva mu rwengero kugeza igihe bitegurirwa kujya ku isoko Kanda hano urebe birambuye uko iki gikorwa cya gatatu cyagenze

Igikorwa cya kane: Bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside ku rwibutso rwa Gisozi

Tariki ya 22 Mata 2016, aba bahanzi bahuriye mu gikorwa cyabo cya kane ari nacyo cyari icya nyuma mu bikorwa byari byahariwe uku kwezi. Aha, bari berekeje ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali i Gisozi, aho bunamiye inzirakarengane ziharuhukiye, ndetse naho bahava batanze amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 500.

pggss6

pggss6

pggss6

Aya ni amwe mu mafoto yafashwe ku rwibutso

Aha ku rwibutso baneretswe film zigaragaza amateka y’u Rwibutso, n’uburyo bw’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwemo kugeza ishyizwe mu bikorwa, aha hose abahanzi bakaba barahavanaga amasomo akomeye bemezaga ko bazahora bagenderaho kugirango birinde kuba imbarutso yo gusubiza igihugu mu bihe bikomeye.

Kanda hano urebe uko iki gikorwa cya kane cyagenze

pggss6

Nyangezi Freddy wabanye bya hafi n'iri tsinda ry'abahanzi muri ibi bikorwa

Ibi nibyo bikorwa twibukiranyaga byaranze gahunda y’abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star ya 6, nk’uko bigaragara uku kwezi ku kaba gusize iyi gahunda ya Primus Guma Guma Super Star itanze amafaranga miliyoni eshanu mu bikorwa bitandukanye byo gufasha.

Nk’uko Nyagezi Freddy wabaga uhagarariye itsinda ry’abakozi b’uruganda rwa Brarirwa babaga baherekeje abahanzi, yabigarutseho, Bralirwa yatekereje guharira ukwezi kwa Mata ibikorwa nk’ibi, kugirango abahanzi baba bari muri Primus Guma Guma Super Star babere urugero rwiza urubyiruko rubakurikirana, ndetse n’abandi bahanzi, maze iri rushanwa ryabo uretse gushimisha abakunzi b’umuziki n’ikinyobwa cya Bralirwa, banatange umusanzu mu kubaka u Rwanda rushya.

pggss6

Dany Nanone nawe yagarutse cyane mu itangazamakuru hibazwa ahazaza he muri iri rushanwa

Ntitwabura kuvuga ko uretse ibi bikorwa byo gufasha byaranze abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star ya 6, umuraperi Dany Nanone nawe yahanzwe amaso cyane mu mpera z'uku kwezi, nyuma yo gufungwa azira gushyamirana n'inzego z'umutekano, akamaramo ijoro rya mbere, irya kabiri,..kugeza ubwo byageze mu itangazamakuru hagatangira kwibazwa ko mu gihe yaba atinzemo ashobora kuba yasimburwa muri iri rushanwa, ariko ku bw'amahirwe ye, kera habaye uyu muraperi nyuma yo kumara iminsi 6 mu gihome yaje gufungurwa mu gitondo cyo kuwa Gatatu w'iki cyumweru dusoza, byavugwaga ko kuri uwo mugoroba aribwo hashoboraga kuba inama yo kumusimbuza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabanza7 years ago
    Senderi Magufuri mwaramuhemukiye gusa nta kindi.
  • Gloria7 years ago
    YAGLEC YAMBAYE GUTE





Inyarwanda BACKGROUND