RFL
Kigali

Ibigwi n’amateka by'umuraperi Riderman wizihiza isabukuru y’imyaka 31

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/03/2018 12:39
5


Emery Gatsinzi uyu ni umuraperi ufatwa nka nimero ya mbere hano mu Rwanda ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Riderman, uyu muhanzi kuri uyu wa 10 Werurwe 2018 nibwo yizihiza isabukuru y’imyaka 31 amaze avutse cyane ko uyu yavutse tariki 10 Werurwe 1987. Uyu akab kuri ubu yujuje Album zirindwi na Mixtape ye imwe.



Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, ni umuririmbyi mu njyana ya Rap. Amaze gukora Album zirindwi na Mixtape. Yavutse tariki 10 Werurwe 1987, i Bujumbura mu Burundi. Niwe mfura mu bavandimwe batanu bavukana; abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire Kabusunzu maze ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire St Andre, aho yakuye impamyabumenyi muri sciences humaines. Amashuri ya kaminuza yayakomereje muri Universite Libre de Kigali mu bijyanye n’ubukungu n’icunga mutungo kugeza 2008, aho yerekeje Rwanda Tourism University College mu ishami ry’ubukerarugendo n’icunga mutungo ariko naho ntiyaharangiriza.

Riderman yakoze Studio ye yitwa Ibizumizi. Akorana n’aba producer banyuranye nka T-Brown, First Boy, Fazzo n’abandi.

Uko yinjiye mu buhanzi

Mu mabyiruka ye, Riderman yakundaga gukina umupira w’amaguru. Yanakundaga kumva Radiyo bitangaje ku buryo bayimukubitiraga kubera kuyicokoza! Nubwo yakundaga muzika ngo ntabwo yumvagako azavamo umuririmbyi ahubwo inzozi ze zari kuzandika igitabo.

Yatangiye kwandika imivugo ageze mu mashuri yisumbuye maze akumva indirimbo yibanda cyane ku magambo azigize; mu kumva indirimbo z’ umuhanzi 2Pac niho yakuye igitekerezo cyo gukoresha imivugo yahimbaga agatangira kuyiririmba.

Yatangiye kuririmba nyuma ya 2005. Mu kwezi kwa Gicurasi 2006 yinjiye muri groupe UTP soldiers ryari rigizwe n’inshuti ze arizo NEG G The General na MIM. Baje gukorana indirimbo umunani maze nyuma yaho nawe asohora indirimbo ku giti cye ya mbere muri 2007. Iyo ndirimbo yayise “Turi muri Party”; biza no gutuma ahita ava muri iryo tsinda nuko atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye.

UTP yakomeje gukora dore ko yahise imusimbuza Puff G, maze Riderman nawe akomeza inzira ye yo kuririmba ku giti cye aho yasohoye indirimbo zakunzwe cyane nk’indirimbo ‘Inkuba’, maze asohora album ye ye mbere yari igizwe n’indirimbo 16 zarimo Rutenderi, Uwo mukobwa n’izindi…

RidermanRiderman yujuje imyaka 31

Bimwe mu bihe byiza yanyuzemo atajya akunda kwibagirwa

Mu bihe byiza Riderman yagize nk’umuhanzi harimo igitaramo yakoreye i Nyamirambo (kwa Nyirinkwaya) hari na Furious, aho mu gihe yaririmbaga Rutenderi abantu bamwuzuyeho. Hari kandi no kuba yarakoranye igitaramo na Shaggy kuri Stade Amahoro hamwe n’ibindi bitaramo yagiye aririmbanamo n’ibyamamare muri muzika nka Sean Paul, Lauryn Hill, Mr Flavour, Elephant Man, Koffi Olomide, Brick and Lace, Sean Kingston, D’banj n’abandi. Ibindi bitaramo yishimira kuba yarakoze ni igihe yamurikaga Album ye ya mbere kuri Petit Stade ati:”Nari nshyigikiwe!”.

Riderman kandi ahora yibuka uburyo muri Kanama 2012 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akahamara ibyumweru bitatu yitabiriye inama y’abahanzi ba Hip Hop yitwa “Hip Hop and Physics Engagement”.

Mu bahanzi bo mu Rwanda akunda harimo Jean-Christopher Matata, Benjamin Rutabana na Kidumu mu gihe abo hanze akunda ari Tupac Amaru Shakur, 50 Cent, Lil Wayne na Diam's. Riderman ni umwe mu bahanzi bakomeye kuri ubu bubatse cyane ko tariki 26 Nyakanga 2018 aribwo uyu muhanzi yarushinze na Miss Nadia Agasaro kuri ubu aba bombi bakaba bakaba bamaze kubyara umwana umwe.

Muri 2008,Riderman nibwo yatsindiye igihembo cye cya mbere nk’umuhanzi muri  Salax Award nk’umuhanzi mwiza wa Hip hop Artist mu Rwanda,Muri 2010 album ye yatsindiye igihembo cy’inziza nanone muri Salax Awards.kimwe n’ibindi bihembo bya Salax uyu muhanzi yagiye yegukana bya Album nziza muri 2011 na 2013 uyu ukaba n’umwaka Riderman yegukanyemo igihembo cya PGGSS3.

Kuri ubu uyu muhanzi wujuje imyaka 31 aherutse kumurika Album ye ya karindwi ndetse akaba afite indirimbo nshya yise Intare n'inkende itaramara n'ukwezi hanze bivuze ko ari gukora cyane mu giye cy'imyaka irenga 13 amaze mu muziki.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cyuzuzo6 years ago
    ariko umuntu avugishije ukuri imyaka ibigwi bye ntibyakumvikana?
  • YMK 6 years ago
    Yoo ngo abahanzi bo mu rwanda akunda ni christophe matata na kidumu??since when ari aba rwandais??
  • Amakosa Gusa6 years ago
    Riderman ni umwe mu bahanzi bakomeye kuri ubu bubatse cyane ko tariki 26 Nyakanga 2018 aribwo uyu muhanzi yarushinze na Miss Nadia
  • ziani bumbu2 years ago
    niwe muraperi nkunda mu Rwanda
  • ivan tishain2 years ago
    ni igisumizi og ni namber1 kwisi





Inyarwanda BACKGROUND