RFL
Kigali

HUYE: Udushya 5 twaranze amajonjora ya Miss Rwanda 2017

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/01/2017 7:57
3


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2017 ni bwo urugendo rwo gushaka umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017 rwakomereje i Huye mu Ntara y’Amajyepfo aho abakobwa biyizeye bari babukereye baje kugerageza amahirwe yabo. Aha nta dushya twinshi twahagaragaye gusa muri ducye twahabereye Inyarwanda.com twabahitiyemo dutanu.



5. ‘Queen Kalimpinya’ izina ryagoye benshi bari mu cyumba bahitiragamo ba nyampinga…

Ubwo umukobwa wari watomboye umubare 3 yagerwagaho yasabwe kwivuga, agitangira uyu mukobwa yagize ati “Nitwa Queen Kalimpinya…” Mike Karangwa wari uyoboye akanama nkemurampaka yamusabye gusubiramo izina rye arongera arisubiramo arangije abazwa icyo risobanura agira ati”Bisobanuye Umuhandangabo, umuhanga w’umuheto” aha benshi bumvaga iki gisobanuro bumvaga batari gusobanukirwa gusa ukabona batinye kugira icyo bongera gusobanuza aha na Mike Karangwa yahise aryumaho akomeza ibindi bibazo.

miss rwandaIzina rye ryagoye benshi

4.Nubwo abakobwa nabo ubwabo bari bacye cyane umwe gusa niwe waturutse mu ntara y’Amajyepfo...

Mu ntara y’Amajyepfo hiyandikishije abakobwa barenga makumyabiri, bane gusa nibo babashije kwitabira amajonjora yabere i Huye, usibye kuba ari bacye ariko icyatunguye abantu ndetse cyanateye benshi kwibaza ni uko umwe gusa muri aba bane ariwe uba mu ntara y’Amajyepfo, uyu akaba ari Aisha Umutesi.

miss rwandaUbanza iburyo niwe wenyine uba mu ntara y'Amajyepfo

3. Yabaye Nyampinga w’akarere bimutera ishyaka ryo gushaka kuba Nyampinga w’igihugu

Aisha Umutesi mu mwaka ushize wa 2016 yatorewe kuba Nyampinga w’akarere ka Ruhango, uyu mukobwa ibi ngo byamuteye ishyaka ryo gushaka kuba nyampinga w’igihugu ari naho ubu yatangiriye urugendo rwo guhatanira iri kamba. Aisha yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo mu gihe ari nawe mukobwa rukumbi uba mu ntara y’Amajyepfo wiyamamarije guhagararira iyi ntara muri Miss Rwanda 2017.

miss rwandaYabaye Miss Ruhango bimutera ishyaka ryo gushaka kuba Miss Rwanda

2. ‘2015 nari nkiri mugufi ubu narakuze…’ Umutoniwase Belinda wigeze gukubitwa inshuro bitewe n’indeshyo muri 2015 kuri ubu yabashije gukomeza

Umutoniwase Belinda umukobwa w’imyaka 21 wiyamamarije mu ntara y’Amajyepfo muri 2015 yari yigeze kugerageza amahirwe gusa ntibyamukundira ko akomeza kubera ko yaburaga santimetero 3, uyu mukobwa kuri iyi nshuro yabashije gukomeza muri aya marushanwa nyuma yo kubona ko yujuje uburebure busabwa. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati” 2015 nari nkiri muto ndi mugufi ariko ubu narakuze nanabaye muremure.” Abajijwe icyo akeka cyatumye aba muremure yabwiye Inyarwanda.com ko kuva yatsindwa yakomeje gukora imyitozo ngororamubiri ku buryo akeka ko ariyo yamufashije kuba muremure.

miss rwanda2015 ntibyamuhiriye ariko ubu yahiriwe ari mu bazahatana mu ijonjora rikurikiye

1. Umubyeyi Nyirabahire Venansiye umuhinzi n’umworozi w’icyitegererezo yashyizwe mu kanama nkemurampaka ko kujonjora Nyampinga atanga ‘Passe’ nk’ubunani ku bakobwa bahatanaga

Bimaze kumenyerwa ni agashya kari muri Miss Rwanda 2017, aho akanama nkemurampaka kaba kagizwe n’umwe mu bantu bo mu karere irushanwa riba ryabereyemo.  I Huye bari bateganyije umuhinzi mworozi w’icyitegererezo. Nyirabahire Venansiya wari uri mu kanama nkemurampaka yakoze agashya ubwo abakobwa bane bajyaga kubwirwa amanota. Iki gihe uyu mubyeyi ntiyitaye ko ibivuye mu mwiherero w’akanama nkemurampaka bigira uko bitangazwa. Ubwo Mike Karangwa yamaraga guha impanuro abakobwa yahaye indangururamajwi uyu mubyeyi akirifata yahise ahumuriza abakobwa ababwira ko bose babonye 'Pass' batanze nk’ubwasisi bw’Ubunani.

miss rwandaUyu mubyeyi kuba mu kanama nkemurampaka byamutonze cyane

Tubibutse ko nyuma y'iyi Ntara y'Amajyepfo, kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2017 iki gikorwa gikomereza mu Ntara y'Uburasirazuba aho abakobwa bahurira i Kayonza muri Silent Hill Hotel. Ku wa 28/01/2017 hazaba hatahiwe abo mu mujyi wa Kigali, igikorwa kizabera kuri Hill Top Hotel, kuva ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry'abakobwa 15 (Pre-selection Top 15), igikorwa kizabera i Remera kuri Peti stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip La Palisse Kigali aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uku kwezi, maze kuri 25/02/2017 hazabe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.

AMAFOTO: LEWIS-Inyarwanda

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lg 7 years ago
    ababana, nibeza,pe barahiye, wagirango. baravukana sindagura, miss mumushakire, aho!!!!
  • karangwa7 years ago
    Uyu miss Number 1 wambaye ibyirabura, ndamukunze kabisa. she is representing AFRICA. Numunyarwandakazi peee. Amahirwe masa.
  • 7 years ago
    Uyu miss number 2 nimwiza amahirwe masa





Inyarwanda BACKGROUND