RFL
Kigali

Humble Jizzo n’umufasha we berekeje muri Amerika, amatsiko yo kugera i New York ni yose–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/12/2017 19:27
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017 ni bwo Humble Jizzo umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aherekeje umufasha ugiye kwibaruka imfura yabo.



Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, Humble Jizzo yabwiye Inyarwanda.com ko ajyanywe n’impamvu ebyiri, iya mbere ngo ni uko aherekeje umufasha we ugiye kwibaruka umwana wabo w’umukobwa, icya kabiri ni uko agiye guhura n’umuryango w’umufasha we cyane ko n’igihe umugore we amaze mu Rwanda yagize amahirwe yo guhura n’umuryango wa Humble Jizzo.

Uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys abajijwe igihe azagarukira yatangaje ko afite igihe kingana n’ukwezi n’igice ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akazabona kugaruka. Uyu muhanzi yabajijwe niba adasanga uku kugenda kwe kutazagira ingaruka ku itsinda rya Urban Boys nawe ahamya ko ntacyo bizica ati”Urumva dusize dukoze indirimbo nyinshi kandi Nizzo arasigaye azasigara abikora nta kibazo kizavuka twarabivuganye.”

Abajijwe Leta agiyemo Humble Jizzo yatangaje ko ubu yerekeje muri Washington icyakora mbere yo kugerayo azabanza amare iminsi ibiri i New York umujyi yumva afitiye amatsiko yo kubona nkuko yabitangarije Inyarwanda.com. Humble Jizzo ngo yari afitiye amatsiko umujyi wa New York kimwe no kujya muri Amerika hari urubura.

humble GUsibye Nizzo baririmbana (ubanza i buryo) Humble Jizzo yari aherekejwe n'abavandimwe behumble GAbo mu muryango wa Humble Jizzo bari baje guherekeza umusore wabo n'umufasha wehumble Ghumble GNizzo na Humble Jizzo baganira mbere yuko uyu muhanzi baririmbana ajya muri Amerikahumble G

 Nizzo asezera kuri Humble Jizzo babana muri Urban Boys

humble GHumble G n'umufasha we Amy Blauman berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

REBA HANO UBWO HUMBLE G YARI AGIYE MURI AMERIKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND