RFL
Kigali

Hatangajwe abahanzi barenga 20 barimo Alpha Blondy bazaririmba muri Kigali Up Festival igiye kubera i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/07/2018 12:51
1


Muri uku kwezi kwa Nyakanga 2018 twinjiyemo nibwo hitezwe iserukiramuco rikomeye rya Kigali Up, iri serukiramuco rya muzika ubusanzwe rifite intego yo guha abahanzi umwanya ngo bagaragaze impano bafite ndetse banahe abakunzi ba muzika umuziki wiganjemo ubuhanga bukomeye cyane, kuri iyi nshuro iri serukiramuco rizataramamo abahanzi barenga 20.



Nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com abitangaza ngo iri serukiramuco rizatangira tariki 26 Nyakanga 2018 kugeza tariki 28 Nyakanga 2018 ahateganyijwe ibitaramo bibiri bikomeye ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye bikiri gutekerezwaho icyakora nkuko zimwe mu nyandiko zamaze kugaragara zibigaragaza abahanzi barenga makumyabiri biganjemo abanyempano ariko badafite amazina akomeye hano mu Rwanda nibo bazaririmba muri Kigali Up Festival.

Kigali UpAbahanzi barenga 20 bazatarama muri Kigali Up

Iyo utereye ijisho kuri izi nyandiko Inyarwanda.com yabashije kubona usanga mu bahanzi bazatarama muri Kigali Up Festival harimo abahanzi bazaba bavuye hanze barimo Alpha Blondy icyamamare muri Afurika uririmba injyana ya Reggae, Lulu uyu akaba umuhanzi ukomeye muri Malawi uherutse no gukorana indirimbo na Danny Vumbi, JOEY BLAKE na KENNY WESLEY abahanga mu njyana ya Jazzy bakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugandekazi ANNET NANDUJJA nabandi benshi.

Mu bahano mu Rwanda bagaragara kuri uru rutonde ruzaririmba muri iri serukiramuco hagaragaramo abahanzi nka Andy Bumuntu, itsinda rya Active, Jody Phibi, Phionah Mbabazi,Danny Nanone, Alyn Saano, nabandi benshi bazatarama muri iri serukiramuco rizamara iminsi ibiri ribera mu mujyi wa Kigali muri parikingi ya stade Amahoro.

Kigali Up

Nkuko bigaragara aba nibo bahanzi bazaririmba mu iserukiramuco rya Kigali Up






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gasigwa ernest5 years ago
    icyombakundira!!Andy bumuntu imbere ngo not confirmed!kuki mwamushyizeho se ?ikindi amasaha yanyu ndabizi neza %ko atazubahirizwa kuko turabimenyereye ntamuhanzi numwe nyarwanda urataramira igihe ,isaha yavuze ngo ayubahirize.





Inyarwanda BACKGROUND