Nyuma y’urupfu rwa AK 47 murumuna wa Dr Jose Chameleone wishwe n’inkoni, hagakurikiraho abandi bahanzi bapfuye bahitanywe na cancer, kuri uyu wa 6 nabwo undi muhanzikazi wo muri Uganda witwa Harriet Kisakye yitabye Imana azize iyo ndwara.
Kuri uyu wa gatandatu kuwa 25 Mata 2015 nibwo umuhanzikazi Harriet Kisakye yitabye Imana yishwe na Cancer yo ku kuboko akaba yaguye mu bitaro bya IHK biherereye Kisugu muri Namuwongo.
Harriet Kisakye yamaze kwitaba Imana azize cancer yamufashe ku ukuboko
Iyi nkuru ibabaje y’urupfu rwa Harriet, yashavuje benshi mu bakunzi ba muzika ya Uganda. Mbere y’iminsi mike ngo yitabe Imana, Harriet akivurirwa mu bitaro bya Mulago, yasuwe n’itsinda riyobowe na Col Kizza Besigye Perezida w’ ishyaka FDC ritavuga rumwe n'ubutegetsi bw'iki gihugu, ndetse yanasuwe n’abakozi b’Imana bamukomezaga mu masengesho.
Yasuwe na benshi bagiye bamusubizamo imbaraga
Kiiza Besigye n’abo bari kumwe, babonye uburyo arembye bahise bamwemerera kumwishyurira imiti yose azakoresha ndetse banamusaba ko yajya kuvurirwa mu bitaro bya IHK biherereye Kisugu muri Namuwongo ari naho yaguye uyu munsi.
Umuhanzikazi Harriet Kisakye yamaze gupfa
Nk’uko inkuru ya New vison ikomeza ibivuga, Harriet Kisakye yari umwe mu bahanzi bazwi cyane muri Uganda akaba azwi mu ndirimbo Ebintu tubilye, Tuligambaki abaana, Gyenvudde tebibaddle birungi, Kandahar, Kinigeria n’izindi.
Reba hano indirimbo ye yise Tuligambaki abaana?
Gideon N.M
TANGA IGITECYEREZO