RFL
Kigali

Hamisa Mobeto yavuze ukuri ku yindi nda bivugwa ko ari iya Diamond atwite

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/06/2018 18:42
0


Umwe mu bakobwa utajya ubura mu itangazamakuru (Turakoresha umukobwa kuko amaze ku byarira iwabo inshuro ebyiri nta mugabo babana), Hamisa Mobeto yagize icyo atangaza ku mwana wa gatatu bivugwa ko ari hafi kwibaruka.



Byavuzwe kenshi ko Hamisa Mobeto yaba atwite indi nda ya Diamond akaba ari n’imwe mu mpamvu zaba zarateye Diamond kugurira inzu Hamisa. Kuva byatangira kuvugwa yaba Hamisa ndetse na Diamond nta wigeze agira icyo abitangazaho.

Mu kiganiro na Wasafi TV uyu mukobwa yasubije iki kibazo avuga ko abana be babiri bakiri bato kandi bagikeneye kubanza kurerwa badakeneye gukurikizwa huti huti . Yagize ati: “Kubera ko abana banjye bakiri bato cyane, ndumva ntashaka kongera umuryango ubu! Wenda mu gihe kizaza kuko ntawuzi iby’ejo uko bizaba bimeze cyangwa uko Imana yabigennye imbere. Ariko uku ni ko kuri rwose.”

Hamisa yavuze ko ashaka kubanza kurera abana be

Hamisa afite abana babiri, uwa mbere yabyaranye na Majizo ndetse n’uwa kabiri yabyaranye na Diamond. Uwo wa gatatu umaze iminsi uvugwa, byanavugwaga ko yaba ari uwa Diamond nawe nubyo yabihakanye yivuye inyuma rwose nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Ghafla dukesha iyi nkuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND