RFL
Kigali

Hamaze kumenyekana ‘Couple’ igiye gukorerwa ubukwe na Royal Fm

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/01/2018 12:24
0


Mu Rwanda ntibisanzwe ko haba amarushanwa ashobora kurangira abatsinze begukanye amahirwe yo gutegurirwa ibirori by’ubukwe, aya ni amarushanwa adasanzwe yateguwe na Royal FM. Muri aya marushanwa yatangiye hari ama ‘couples’ menshi ahatana yasojwe Habimana Jean de Dieu na Murekatete Jeannine aribo batsinze.



Nk'uko Inyarwanda.com ibikesha Cyiza Aissa umunyamakuru wa Royal FM akaba umwe mu bategura iri rushanwa uyu mwaka ryiswe 'Royalfm Big wedding', iyi Radio yasabye ko abantu banyuranye bakohereza inkuru zabo z’urukundo. Izi nkuru uko zoherezwaga zasomerwaga kuri radiyo bityo abakurikira iyi radiyo bakabasha gutora inkuru nziza kurusha izindi. Inkuru zatangiye zirenga ijana nyuma haza gusigara eshanu zizavamo izaba inkuru y’umwaka maze ba nyiri'iyi nkuru bakorerwe ubukwe n’ubuyobozi bwa Royal Fm.

royalAbakundana bagiye gukorerwa ubukwe

Icyo gihe ‘Couples’ eshanu zari ziri guhatanira izavamo iyegukana igihembo nk’inkuru y’umwaka ikazakorerwa ubukwe tariki 10 Gashyantare 2018 ni izi zikurikira nk'uko bazishyize ku rubuga rwa Facebook iyi radiyo ikoresha: Masengesho Emmanuel na Ufitamahoro Secondine, Tuyishime Theodore na Pamela, Uwitonze Fulgence na Uwase Josiane, Mutijima Christophe na Uwineza Jeanne Claire,na Habimana Jean de Dieu na Murekatete Jeanne arinabo begukanye intsinzi kuri ubu bakaba barimbanyije imyiteguro y’ubukwe bwabo bazakorerwa na Radio ya Royal Fm.

Ni ubwa kabiri Royal Fm itegura igikorwa nk’iki nyuma y'icyabaye mu 2016 couple ya mbere yari yatsinze igahembwa gutemberezwa i Kigali ivuye i Gakenke.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND