RFL
Kigali

KIGALI: Hagiye kongera kuba ibirori bihuza abavutse ari impanga 'Twins day'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/12/2018 9:39
1


Buri mwaka abavutse ari impanga biyemeje kujya bahura bagasangira bagasabana bishimira ko barangije umwaka ari bazima bagasangira bifurizanya umwaka mushya muhire. Muri uyu mwaka wa 2018 nabwo ibi birori bigiye kongera kuba aho abavutse ari impanga bagiye guhura bagasangira bagasabana kuri iyi nshuro bakaba banakinguriye amarembo abandi.



'Twins Day' ni umunsi ngarukamwaka uhuza abavutse ari impanga mu Rwanda bari mu ihuriro "RWANDA TWINS FAMILY" aho bahura bagasabana, bakifurizanya umwaka mushya ndetse bakanaganira no ku iterambere ry’ihuriro ryabo. Ni umunsi impanga ndetse n’inshuti zabo baba bategerezanyije amatsiko menshi yo kubona abantu bagiye basa ku buryo utabatandukanya kandi benshi.

Nk'uko Inyarwanda.com twabitangarijwe n'abari gutegura ibi birori ngo kuri uyu munsi hazaba harimo udushya twinshi dutandukanye kuko hazaba harimo amarushanwa azakorwa n’abavutse ari impanga bagaragaza impano zabo mu byiciro bitandukanye ndetse hakazabaho no gutoranya impanga zisa cyane kuruta izindi binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho bazatangaza amafoto yabo abantu bakitegereza ubundi bagatora. Ikindi gishya kuri iyi nshuro ni uko n'abatari impanga noneho bafunguriwe imiryango muri ibi birori.

Uyu mwaka kandi hazagaragazwa imiryango itandukanye ifite agahigo ko kubyara impanga nyinshi mu miryango aho usanga umubyeyi umwe yarazibyaye birenze inshuro ebyiri cyangwa eshatu cyangwa ugasanga hari abavutse ari impanga nabo bazibyaye.Muri uyu mwaka kandi hatangijwe n’ ihuriro ry’ababyeyi babyaye impanga nabo bakazaba bitabiriye uyu munsi kugira ngo bidagadure kandi basabane n’abana babo. Aba babyeyi nabo bafite ubuhamya buteye amatsiko.

Kuri iyi nshuro hari imiryango igera kuri itandatu yabyaye abana batatu hakaba kandi imiryango ine nayo imaze kubyara abana bane icyarimwe. Aba bana bose ndetse n’ababyeyi babo bakazaba bitabiriye. Biteganyijwe ko uyu munsi uzabera mu mujyi wa Kigali ku wa 30/12/2018 ukazabera St Gabriel Garden mu Kiyovu munsi ya RSSB Ku muhanda KN 1 Av 43 guhera saa sita z’ amanywa.  Abakeneye ubundi busobanuro bakaba bashyiriweho nimero yo guhamagara aho bahamagara kuri +250788271700 mu gihe kwinjira byo ari ibihumbi bitanu (5000frw).

Impanga

Impanga

Impanga

Impanga

Impanga

Impanga

Impanga

Bamwe mu mpanga zari zitabiriye ibi birori umwaka ushize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hono5 years ago
    Wow byiza cyane ndabikunze





Inyarwanda BACKGROUND