Tariki 7 Mata buri mwaka mu Rwanda hatangizwa icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, muri uyu mwaka icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 kizatangizwa n’urugendo rwo kwibuka rutegurwa n’urubyiruko (Walk to remember) urugendo rusorezwa kuri stade Amahoro i Remera hagahita hakurikiraho umuhango wo kwibuka.
Kuri Stade Amahoro, imyiteguro y’umugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi irarimbanyije, abahanzi bazafasha abantu mu ndirimbo zo kwibuka, bakomeje imyitozo, Stade iri kubakwa banayitaka ibirango bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka. Umunyamakuru wahageze ahagana mu ma saa sita z’amanywa yasanze abari muri iyi myiteguro bafite umurava kabone nubwo imvura itari iboroheye.
Imirimo yo kwitegura uyu munsi irakomeje, umwe mu bakozi bari bari gutegura Stade Amahoro yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko mu masaha macye imyiteguro yose igomba kuba irangiye dore ko muri gahunda yari iteganyijwe ari uko saa kumi n'ebyiri z’umugoroba imirimo yose yo gutunganya iyi stade igombaga kuba yarangiye.
REBA AMAFOTO:
Abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika ku Nyundo ni bo bazacurangira abahanzi bazaririmba, aha Munyenshoza Dieudonne uzwi nka Mibilizi yafatanyaga nabo kuririmba zimwe mu ndirimbo zeMuyango, Mariya Yohana, Suzana Nyiranyamibwa bamwe mu bahanzi bitozaga kuzaririmba ku munsi w'ejoImyitozo yaberaga imbere muri kimwe mu byumba bya stade Amahoro kuko hanze imvura byari ibindi bindiMight Popo uyobora ishuri rya muzika ku Nyundo yari ari gufasha abitoza kuririmba bacurangirwa n'abanyeshuri beHanze imvura yabanje kuvangira abateguragaImvura ihise (stage) ya Alpha dore ko ariwe wazanye ibyuma birangurura amajwi byatangiye kuzamurwaStade Amahoro bari batangiye kuyishyiraho ibitambaro n'ibirango bijyanye n'ibihe tugiyemoIbyuma byari biri kuzamurwa huti huti ngo akazi karangire kareTeleviziyo y'igihugu yahashinze ibirindiro kare cyane
AMAFOTO: Nsengiyumba Emmy
TANGA IGITECYEREZO