Ibyamamare bibiri Kim Kardashian na Amber Rose nyuma yo kugira isabukuru y’amavuko kuri uyu wa kabiri tariki 21 Ukwakira 2014, hatangajwe ibintu byinshi bahuriyeho birimo kuba barasangiye umugabo, kuba baravutse ku itariki imwe, kuba bakunda kwambara ubusa mu ruhame ndetse no kuba barakunze kuryamana n’abagabo benshi.
Kim Kardashian washakanye byemewe n’amategeko na Damon Thomas mu mwaka wa 2000 bagatandukana muri 2004, yaje gushakana na Kris Humphries babanye kuva muri 2011 kugeza muri 2013, nyuma ye haza kuza umuraperi Kanye West basezeranye muri uyu mwaka wa 2014, uyu akaba ari n’umugabo yasangiye na Amber Rose mbere y’uko uyu muhanzikazi, umunyamiderikazi akaba n’umukinnyi w’amafilime ashakana na Wiz Khalifa ariko nawe batandukanye mu minsi micye ishize. Gusa n’ubwo Amber Rose yasangiye umugabo na Kim Kardashian, ntiyigeze asezerana n’uyu mugabo mu gihe Kim Kardashian we yabigezeho muri uyu mwaka.
Amber Rose na Kanye West bagiranye ibihe byiza mbere y'uko ashakana na Wiz Khalifa
Kim Kardashian ubu abana na Kanye West nyuma yo gusanga akundana na Amber Rose
Kanye West aherutse gukora ubukwe na Kim Kardashian nyuma yo kubyarana umwana w'umukobwa
Uretse kuba aba bombi barasangiye umugabo, banahuje kuba bavugwaho kuba bararyamanye n’abagabo benshi b’ibyamamare, ndetse gutandukana kwabo n’abo bagiye bakundana cyangwa abo babanye byemewe n’amategeko, byabaga buri gihe bifite aho bihuriye no gucana inyuma. By’umwihariko kuri Kim Kardashian, ibinyamakuru byinshi byagiye bishyira ahagaragara urutonde rw’abagabo b’ibyamamare yagiye aryamana nabo, hakozwe icyegeranyo cyabo bose bakaba barenga 25.
Bagiye bakunda no kugaragara mu myambarire imeze kimwe ndetse buri umwe agashinja undi kumwigana
Ikindi aba bombi bahuriyeho, ni uko bakunda kugaragara cyane bambaye ubusa cyangwa se indi myambaro igaragaza bimwe mu bice byabo by’ibanga, ibi nabyo bikaba bigaragara nk’imyitwarire bahuje. Kwitwara gutya kandi ntibabikora gusa ari bonyine kuko n’igihe bari kumwe n’abagabo babo mu ruhame nabwo bagiye bagaragara muri iyi myambarire yagiye itangaza benshi.
Uyu ni Amber Rose mu bihe bitandukanye
Imyambarire ya Kim Kardashian nayo ikunda kugarukwaho cyane
Ibyo byose byiyongera ku kuba bahuje itariki y’amavuko kuko bose bavutse tariki 21 Ukwakira, ndetse n’imyaka yabo ikaba yenda kwegerana kuko Kim Kardashian afite 34 naho uyu mugenzi we Amber Rose akaba afite imyaka 31 bose bujuje kuri uyu wa kabiri.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO