RFL
Kigali

Niyitegeka Gratien yasohoye indirimbo 'Ikipe Turayitsibura' izifashishwa n'abafana b'amakipe anyuranye-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/06/2018 10:53
1


Niyitegeka Gratien benshi bazi nka Seburikoko muri filime y'uruhererekane yitwa Seburikoko ica kuri Televiziyo Rwanda, yashyize igorora abakunzi b'umupira w'amaguru abakorera indirimbo bazajya bifashisha mu mikino izajya ihuza amakipe bafana.



Ni indirimbo yise 'Ikipe Turayitsibura'. Iyi ndirimbo yayikoze ari mu mwanya w'umufana runaka uhanganye na bagenzi be bafana indi kipe. Niyitegeka Gratien yatangarije Inyarwanda.com ko gukora iyi ndirimbo byavuye ku byifuzo by'abafana bahoraga bamubaza impamvu akora ibindi ariko akibagirwa ibijyanye n'imikino. Yagize ati:

Inspiration yavuye mu butumwa n'ibyifuzo by'abafana ubwo nabaga natumiwe mu biganiro na Radiyo, bakambaza ngo nkora ibindi ariko imikino nkabibagirwa. N'abanyamakuru ba siporo nabo barabimbazaga. 

Niyitegeka Gratien yabajijwe amakipe afana mu Rwanda no hanze

Niyitegeka Gratien yadutangarije ko akunda cyane siporo ndetse yahoze akora siporo yo kwiruka nyuma aza kubihagarika. Yagize ati: "Nkunda Siporo, nari umuhanzi nanirukanka ndabihagarika, ubu nkunda kugendagenda (Jogging)." Nyuma yo kuvuga ko akunda Siporo, twamubajije ikipe afana mu Rwanda ndetse no hanze, adusubiza agira ati: "Kubwo kutadwanga cyangwa gutera ishyari abankunda, mfana zose mu Rwanda. Hanze y'u Rwanda mfana Real na Chelsea"

Ni ryari Niyitegeka Gratien yaririmba iyi ndirimbo ku kibuga mu gihe cya match?

Inyarwanda.com yabajije Niyitegeka Gratien niba iyi ndirimbo ye nshya 'Ikipe Turayitsibura' ashobora kuyiririmbana n'abafana b'ikipe runaka aramutse abisabwe n'iyo kipe, adusubuza ko byaterwa n'umukino uwo ari wo. Abaye ari ikipe yo mu Rwanda iri gukina n'ikipe yo hanze, ngo byashoboka. Gusa ngo biragoye kuba yayiririmba igihe amakipe abiri yo mu Rwanda yahuriye mu mukino. Yagize ati:

Muri match live? Byaterwa na match iyo ari yo n'uko yateguwe. Ari ikipe y'iwacu (mu Rwanda) yahanganye n'iy'ahandi, birashoboka, ari ibirori by'amakipe byabereye ino (mu Rwanda), ntacyo, ariko sindi umufana w'ikipe imwe ihanganye n'indi ku bw'inyungu z'abankunda mu buhanzi ku buryo najya mu gice iki n'iki cy'ikibuga nka Stade Amahoro n'ahandi, umukino urimo, ngo mfane ndirimba igihangano cyanjye! Kuri njye biragoye rwose.

UMVA HANO 'IKIPE TURAYITSIBURA' YA NIYITEGEKA GRATIEN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jules5 years ago
    Ntawandusha kumenya impamvu firime ya Seburikoko itagica kuri TV Sebu nadufashe adusobanurire yarigeze aharyoshye





Inyarwanda BACKGROUND