RFL
Kigali

Gikondo: Byari umuvundo ukabije mu kabyiniro kabereyemo igitaramo cya Safi Madiba –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/07/2018 12:20
0


Muri iyi minsi Safi Madiba ni umwe mu bahanzi bari gukora cyane, uyu ufite indirimbo nyinshi zikunzwe, ni numwe mu bari kwifashishwa mu bitaramo binyuranye harimo n'ibibera mu tubyiniro tunyuranye mu mujyi wa Kigali tuzwiho gususurutsa abakiriya babo bifashishije abahanzi. Kuri iyi nshuro Safi Madiba yataramiye ab’i Gikondo.



Muri iki gitaramo Safi Madiba yakoreye mu kabyiniro kahazwi nka H Zone kuri iki cyumweru tariki 8 Nyakanga 2018 aha abafana bari bakubise buzuye ari umuvundo gusa. Nk'uko binagaragara mu mashusho y’iki gitaramo Safi yaririmbiye abakunzi be nyinshi mu ndirimbo zose zaba izo ahuriyeho n'abandi bahanzi cyangwa ize bwite yakoze wenyine.

safi madiba

Safi Madiba mu gitaramo cyabereye i Gikondo

Safi Madiba ni umuhanzi utaramara igihe kinini akora umuzika ku giti cye cyane ko nta n'umwaka urashira atandukanye na bagenzi be batangiranye itsinda rya Urban Boys. Kuri ubu Safi ari gukorana bya hafi n’inzu ifasha abahanzi ya The Mane aho ahuriyemo n'abandi bahanzi nka Marina ndetse na Queen Cha. Safi Madiba akomeje imirimo yo gutunganya Album ye ya mbere nk’umuhanzi ku giti cye ndetse yatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2018 izaba yararangiye.

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE I GIKONDO AHO SAFI MADIBA YAKOREYE IGITARAMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND