RFL
Kigali

Freeman na Producer Pastor P barashinjanya ubujura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/07/2015 11:24
1


Umuhanzi Freeman arashinja Pastor P kumwiba Beat akayiha King James mu ndirimbo ye Ibaze nawe iherutse kujya hanze. Pastor P avuga ko adashobora gukora ikosa nk’iri ahubwo agashimangira ko Freeman ariwe wamushishuye mu ndirimbo aherutse gushyira hanze yitwa Zanirindi. Ese ukuri ni ukwande?



Mu kiganiro Freeman yagiranye na inyarwanda.com, yavuze ko yababajwe cyane no kubona Pastor P amuhemukira akamwibira beat mu gihe umuhanzi aba yiyushye icyuya ashakisha uko yakora indirimbo nziza. Ku wa 14 Kamena, 2015 Freeman avuga ko aribwo yakorewe Beat(umudiho/injyana) na Pacento ari nabwo Pastor P yahise ayitwara kuri flash ayiha King James ayiririmbamo Ibaze nawe irimo amagambo Babou G yavuze.

Producer Pastor P arashinjwa kwiba beat ya Freeman akayiha King James bakunze gukorana cyane

Mbere y’aho ariko, Freeman avuga ko mu kwezi kwa Mata 2015 yabwiye Pastor P ko yazamukorera indirimbo bahana gahunda yo kuzahura nyuma y’icyunamo ariko bakomeza kuburana biza kurangira yishakiye Pacento. Freeman ababazwa no kuba Pastor P na King James baramwibiye igihangano ndetse bakamusaba ko yaba ariwe uhindura beat ariko we na Pacento bakabyamaganira kure. Freema ati:

Nababajwe no kuba Pastor P yarantwariye beat akayiha King James. Beat iboneka kubera umusaruro wa melody(amajwi) umuntu aba yazanye. Narabyihanganiye nakabaye naragiye no mu nkiko. Ndasaba Pastor P kuba serieux mu kazi ke, niba ibihangano byaramushiranye ashake akandi kazi kuko twebwe nk’umuhanzi indirimbo ziba zatuvunye, nareke ibintu by’ububwa n’ubujura. King James nawe ndamusaba ko yaba serious mu kazi ke akirinda gukora indirimbo zifite beat atazi aho zavuye.

Umuhanzi Freeman yagiriye inama Pastor P na King James abasaba kuba 'serious' mu kazi kabo

Mu kiganiro na Pastor P, yabanje kuvuga ko ibyo bintu atabizi kuko atigeze akorera Freeman ndetse ko indirimbo ye (Ibaze nawe ya King James) ariyo yasohotse mbere y’iya Freeman, akaba yibaza impamvu basohoye indirimbo isa nk’iye mu gihe bari baziko iye yasohotse mbere, aha akaba ariho ahera avuga ko bamushishuye. Pastor P yagize ati:

Njyewe nagiye kuri Narrow road nsanga Pacento ari gukora beat na Freeman yari ahari, nashyizeho idea (hari ibyo nongeyemo) nkora beat itandukanye n’iyabo, Pacento nawe ari kumbwira ati kora kano kantu, ngakoze numva beat yumvikanye neza, mbwira Pacento ko iyo beat nshobora kuzayikora ejo. Namubwiye ko beat yanjye nayikunze ngiye kuyitwara, nahise nyishyira kuri flash ndayijyana mbasaba ko beat yabo bazayikora bitandukanye n’iyo ntwaye. Nyuma naje kuyicuranga,King James araza, aririmbamo salama wowe,nta n’ubwo twabikoze tugamije gusohoramo indirimbo, twarayirangije isakazwa hose kuri whatsapp n’ahandi.

Producer Pastor P avuga ko adashobora gukora ikosa ryo gushishura igihangano cy'undi muhanzi

Producer Pacento wakoze indirimbo ya Freeman yitwa Zanirindi, yabwiye inyarwanda.com ko Pastor P yabatwariye beat kuko ahamya ko indirimbo ya Freeman ariyo yakozwe mbere. Gusa Pacento yongeraho ko bitari bikwiye kuba ikibazo kuri Freeman ahubwo ko yari akwiye kwishimira kuba abantu barakunze beat ye bakamushishura. Producer Pacento yagize ati:

Sinzi icyo nabivugaho, ibyo Freeman avuga byarabaye, havutsemo ikibazo, ariko sinzi impamvu Freeman yahisemo iyi nzira (kujya mu itangazamakuru). Indirimbo ya freeman niyo yabanje ariko ndatekereza ko byakabaye umugisha kuri Freeman kuba abantu barayikunze bakamushishura.

Producer Pacento yahamije ko Pastor P yabatwariye Beat

Umuhanzi Danny Vumbi watanzweho umugabo nk’umwe mu bari kumwe na Freeman ubwo Pacento na Pastor P bamukoreraga Beat mu kwezi Kamena 2015, yabwiye inyarwanda.com ko ibyo bintu ntacyo abiziho ndetse ko uwo muhanzi witwa Freeman atamuzi kuko atari yanamubona. Twashatse kuvugana na King James wababajwe ngo no kuba Freeman yarasohoye indirimbo ifite beat nk’iye, ariko ntitwabasha kumubona ku murongo we wa terefoni ngendanwa.

UMVA HANO ZANIRINDI INDIRIMBO YA FREEMAN AHAMYA KO PASTOR P YIBYE BEAT YAYO
Kanda hano wumve 'Ibaze nawe' ya King James

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • josue8 years ago
    ese iyo ndirimbo ya freeman irihe ubwo se ko utamuhaye hit nyayo wizamurira king james





Inyarwanda BACKGROUND