RFL
Kigali

Fireman wari ugiye kuzuza ukwezi afungiye kwa Kabuga ubu yarekuwe, icyakora aravuga ko yagambaniwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/06/2018 9:59
2


Umuraperi Fireman yari yaraburiwe irengero muri iyi minsi, benshi mu nshuti ze bari baramubuze ariko n’itangazamakuru ntiryamuherukaga icyakora amakuru agera ku Inyarwanda ni uko uyu muraperi afunguwe nyuma y'aho yari agiye kuzuza ukwezi afungiye kwa Kabuga aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.



Mu kiganiro kigufi Inyarwanda.com yagiranye na Fireman yadutangarije ko yafashwe tariki 4 Kamena 2018 afatwa n’inzego z'iperereza aha akaba yarafatanywe n’inshuti ze babasanganye mu rugo iwe babakurikiranyeho icyaha cyo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge. Fireman ahamya ko bamufashe kuko yari yatungiwe agatoki. Fireman yagize ati:

Urumva abantu bansanze iwanjye mu rugo byumvikana ko bantunze agatoki iyaba ntaragambaniwe bari kumfatira ahandi ariko aho inzego z’umutekano zinsanga iwanjye byumvikana ko nagambaniwe.

Uyu muraperi Fireman yakomeje atangaza ko mu gihe bageraga iwe batangiye kumusaka gusa ntibagira icyo bahasanga gusa kuko hari amakuru bari bafite nk'uko yabyitangarije ngo ntibari kumusiga ahubwo bahise babajyana kwa Kabuga.

FiremanFireman yari amaze iminsi afunze

Uyu muraperi abajijwe niba abo akeka bamutanze hataba harimo n'abahanzi bagenzi be yabwiye umunyamakuru ko nabyo nubwo byashoboka ariko nta makuru abifiteho arangije agira ati”Uwaba yarabikoze wese icy'ingenzi ni uko byarangiye kandi neza basanze ndengana ni nayo mpamvu bandekuye.”

Fireman uhamya ko yagambaniwe yahamije ko yarekuwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri tarik 26 Kamena 2018 nyuma y’iminsi isaga 22 afunze. Asoza iki kiganiro Fireman yatangaje ko ashimira Imana yatumye abantu babona ko ari umwere, ariko yizeza abakunzi ba muzika ye ko kuri ubu noneho agiye gukora cyane kugira ngo arusheho gushimisha abakunzi ba muzika ye nk’umwe mu baraperi bakunzwe mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • murekatete5 years ago
    Imana,lshimwe
  • BIBUTSA5 years ago
    IMANA ISHIMWE.





Inyarwanda BACKGROUND