Kuva Lick Lick yava mu Rwanda umwe mu ba Producer yasize mu Rwanda bakomeye ni Fazzo Big Producer uyu nawe yakoze indirimbo nyinshi kandi zakunzwe, magingo aya uyu musore wari warabuze yongeye kugaruka muri muzika akora indirimbo nshya ya Fireman.
UMVA HANO INDIRIMBO ‘BIHIBINDI’ YA FIREMAN
Fazzo Big Producer wari umaze igihe adakora cyane muri muzika ubwo yazanaga indirimbo nshya yakoze ya Fireman yatangaje ko kubura kwe byari byaratewe nuko nta studio yari afite akoreramo ariko ubu akaba yatangiye gukorera mu nshyashya yitwa ‘Kigali Record’ iyi ikaba ibarizwa ku Muhima ni nayo yakoreyemo zimwe mu ndirimbo bagiye gushyira hanze zibimburiwe n'iyi ‘Bihibindi’ ya Fireman.
Fazzo Big Producer
Tugarutse kuri iyi ndirimbo nshya ya Fireman yageze hanze ari yo ‘Bihibindi’ ni indirimbo uyu muraperi yibasiyemo ku buryo bwumvikana abahanzi nka Bruce Melodie na Jay Polly. Mu gitero cye cya kabiri Fireman yagize ati”…Ibihe biha ibindi byongoje Melody yiha ibyo kuririmba arashishura aba arahiriwe arya amafaranga… ibihe bizira Kazungu bimugira uwundi aritukuza … kandi ni ejobundi…”
Fireman niwe Fazzo yagarukiyeho
Aya magambo yumvikana nko kwibasira aba bahanzi kimwe n'andi akomeye uyu muhanzi yashyize mu ndirimbo ye yasohotse mu ndirimbo ‘Bihibindi’ ikaba ibaye iya mbere Fazzo ashyize hanze kuva yakwinjira muri iyi studio nshya ari gukoreramo ya ‘Kigali records’.
TANGA IGITECYEREZO