Faysal Kode ni umuhanzi w’umunyarwanda kuri ubu ukorera muzika ye ku mugabane w’Uburayi aho atuye mu gihugu cy’Ububiligi. Uyu mu minsi ishize yari akunze gushyira hanze amafoto agaragara ari kumwe n’inkumi agashyiraho amagambo agaragaza ko yaba asigaye ari mu rukundo icyakora yabihakanye ahamya ko atari urukundo.
Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com binyuze ku butumwa bugufi Kode yagize ati”Ngiki igisobanuro cya biriya, mu by’ukuri uriya ni umukobwa uzagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ntabwo ari uwo dukundana.” Faysal Kode yatangaje ko nta rukundo arimo n'uriya mukobwa ahubwo ngo byari ukwamamaza iyi ndirimbo nshya yamaze gushyira hanze.
Kode yari amaze iminsi ashyira hanze amafoto aherekejwe n'amagambo y'urukundo
Iyi ndirimbo nshya ya Kode yayise ‘Sheri’ ni impano avuga ko ahaye abakunzi be cyane abo mu Rwanda kuri uyu munsi mukuru w’abakundana. Iyi ikaba indirimbo nshya uyu muhanzi yamaze gushyira hanze iyi ikaba yarakozwe na Siméon Viot na Didier Touch aba baba mu Bubiligi.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA FAYSAL KODE
TANGA IGITECYEREZO