D'Amour Seleman ni umukinnyi wa filime wubatse izina hano mu Rwanda, uyu mugabo mu minsi ishize byaravuzwe ko arembye kubera uburwayi bw'impyiko. uyu mugabo kuri ubu yamaze kubona uzimuha icyakora ubushobozi bwo buracyari ingume ku buryo bikomeje kumubera ikibazo gikomeye kugira ngo akire kuko bimusaba kujya kwivuza hanze.
Aganira na Inyarwanda.com D'Amour Seleman yabwiye umunyamakuru ko mu by'ukuri yatangiye kuremba muri Werurwe 2018 aha akaba aribwo yajyanywe mu bitaro atangira kwitabwaho n'abaganga. uyu mukinnyi wa Filime wamamaye yamenyeshejwe ko arwaye impyiko ku buryo akeneye umugiraneza wamuha izindi akaba yabasha gukira.
Uyu mukinnyi wa Filime wamamaye cyane mu mafilime anyuranye hano mu Rwanda yabwiye Inyarwanda.com ko yamenyeshejwe ko kugira ngo ajye kwivuza bimusaba miliyoni 20 icyakora kuri ubu akaba atarabasha kuyabona ngo ajye kwivuza. kuri ubu uyu mugabo mu gihe atarabona amafaranga atuma ajya kwivuza ari gukurikiranwa n'ibitaro by'i Kigali.
Ikiganiro na D'Amour Seleman
Aha D'Amour Seleman yabwiye umunyamakuru ko inshuro imwe agiye kwivuza asabwa kwishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi ijana na makumyabiri (120 000frw) kandi akaba asabwa kwivuza gatatu mu cyumweru bivuze ko byibuza mu cyumweru yishyura asaga ibihumbi magana ane (400000frw).
Abajijwe aho akura ubushobozi D'Amour Seleman yabwiye Inyarwanda.com ko ntahandi akura ubu bushobozi usibye kuba hari inshuti ze zikunze kumufasha akabasha kwivuza bya hano mu Rwanda. icyakora akanasaba ko abagiraneza bamufasha kugira ngo abashe kujya kwivuza ahabwe izindi mpyiko bityo yongere agaruke muri filime cyane ko azikumbuye bikomeye.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA D'AMOUR SELEMAN
TANGA IGITECYEREZO