RFL
Kigali

EXCLUSIVE: Twaganiriye na D'Amour Seleman urembejwe n'impyiko, yabonye uzimuha ariko ubushobozi ni ingume-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/12/2018 10:45
5


D'Amour Seleman ni umukinnyi wa filime wubatse izina hano mu Rwanda, uyu mugabo mu minsi ishize byaravuzwe ko arembye kubera uburwayi bw'impyiko. uyu mugabo kuri ubu yamaze kubona uzimuha icyakora ubushobozi bwo buracyari ingume ku buryo bikomeje kumubera ikibazo gikomeye kugira ngo akire kuko bimusaba kujya kwivuza hanze.



Aganira na Inyarwanda.com D'Amour Seleman yabwiye umunyamakuru ko mu by'ukuri yatangiye kuremba muri Werurwe 2018 aha akaba aribwo yajyanywe mu bitaro atangira kwitabwaho n'abaganga. uyu mukinnyi wa Filime wamamaye yamenyeshejwe ko arwaye impyiko ku buryo akeneye umugiraneza wamuha izindi akaba yabasha gukira.

Uyu mukinnyi wa Filime wamamaye cyane mu mafilime anyuranye hano mu Rwanda yabwiye Inyarwanda.com ko yamenyeshejwe ko kugira ngo ajye kwivuza bimusaba miliyoni 20 icyakora kuri ubu akaba atarabasha kuyabona ngo ajye kwivuza. kuri ubu uyu mugabo mu gihe atarabona amafaranga atuma ajya kwivuza ari gukurikiranwa n'ibitaro by'i Kigali.

D'Amour Seleman

Ikiganiro na D'Amour Seleman

Aha D'Amour Seleman yabwiye umunyamakuru ko inshuro imwe agiye kwivuza asabwa kwishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi ijana na makumyabiri (120 000frw) kandi akaba asabwa kwivuza gatatu mu cyumweru bivuze ko byibuza mu cyumweru yishyura asaga ibihumbi magana ane (400000frw).

Abajijwe aho akura ubushobozi D'Amour Seleman yabwiye Inyarwanda.com ko ntahandi akura ubu bushobozi usibye kuba hari inshuti ze zikunze kumufasha akabasha kwivuza bya hano mu Rwanda. icyakora akanasaba ko abagiraneza bamufasha kugira ngo abashe kujya kwivuza ahabwe izindi mpyiko bityo yongere agaruke muri filime cyane ko azikumbuye bikomeye.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA D'AMOUR SELEMAN

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SibomanaChristophe5 years ago
    Muraho bavandi,ndagirango mumbarize Damour Nina impyiko ze zarafashwe zose,kuko nkeneye kubonana nawe,murwego rwo gushaka kumugeraho ngo tubiganireho ndamukeneye,mfite ubuhamya
  • Cloudine5 years ago
    Nigute uyumugabo mwiza gutya waturyoherezaga muri muvie nyarwanda yaducika hejuru ya 20milion mugihe mu rwanda hari abaherwe nabakire ariko haka harabuze nuwitanga ngo nibura amuvuze kandi ayo kwirirwa mutubari nomubndi bakayabona ndabasaba ko uyu mugabo twa mufasha mwese uko umuntu yishoboye peee
  • turwubake5 years ago
    Wowe christophe umuntu yakubona ate
  • fanny5 years ago
    nasege lmana niyo itangabyose lmana niyomukozi wumuhanga
  • Sengabo 5 years ago
    Niba aribyo rero film nyarwanda ni amanegeka,nawese umustar umaze imyaka n'imyaka akina film akaba adafite ubushobozi bwo kwivuza ubwo akorera iki koko? Yewe ni amabanga pe.





Inyarwanda BACKGROUND