RFL
Kigali

EXCLUSIVE: Munyaneza Djazira wagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 yahagaritswe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/10/2018 10:27
9


Munyaneza Djazira umunyarwandakazi usanzwe amurika imideri, muri uyu mwaka wa 2018 yari yatoranyijwe nk'uzahagararira igihugu mu marushanwa ya Miss Supranational 2018. Kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko uyu mukobwa yamaze guhagarikwa atakitabiriye iri rushanwa.



Munyaneza Djazira yari yaratangiye imyiteguro yo kwerekeza muri Pologne ahazabera iri rushanwa muri uyu mwaka wa 2018, gusa bitunguranye amakuru agera ku Inyarwanda.com kandi yizewe ni uko yamaze guhagarikwa atakigiye muri aya marushanwa ndetse kugeza magingo aya nta n'undi munyarwandakazi uzitabira iri rushanwa uyu mwaka na cyane ko uyu mukobwa atazasimbuzwa.

Nk'uko bigaragara mu butumwa bugufi Inyarwanda.com ifitiye kopi uyu mukobwa yandikiwe amenyeshwa ko atagihagarariye u Rwanda imwe mu mpamvu zatumye akurwamo ni imyitwarire mibi. Aha bakaba bagize bati "Kimwe mu biranga Nyampinga ni umukobwa wubaha indangagacro z'umuco nyarwanda, mu gihe mu nshingano ze haba harimo kuba ijwi ry'urubyiruko no kurubera icyitegererezo. Bityo Nyampinga ugaragaje ibitandukanye n'ibi akaba ahagarikwa mu irushanwa."

Aha ni ho bahereye bahagarika uyu mukobwa bigaragara ko bamwandikiye ari muri Nigeria cyane ko yari yatangiye kwaka ibyangombwa ariko amenyeshwa ko bandikiye na Ambasade ku buryo ibyo gusaba Visa kwe bitari bigikunze. Munyaneza Djazira yasabwaga guhagarika imyiteguro yo kujya muri iri rushanwa kuko bitagishobotse ko aryitabira ahagarariye u Rwanda.

Djazira

Munyaneza Djazira yahagaritswe nyamara yari ageze kure imyiteguro

Uyu mukobwa utari uzwi cyane yari yatoranyijwe nk'uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa ya Miss Supranational 2018, icyakora nyuma y'uko atoranyijwe hari amakuru yagiye akwirakwizwa mu binyamakuru binyuranye agaragaza imyitwarire ye ndetse n'amafoto yakunze kugenda ashyira hanze yambaye ubusa ku buryo bikekwa ko ari byo byaba bimukozeho.

Mu gushaka kumenya icyabiteye Inyarwanda.com twaganiriye na Dr Yvonne Uwamahoro uyu akaba ariwe munyarwandakazi witabiriye iri rushanwa bwa mbere ndetse kuri ubu ni nawe uhitamo abakobwa bahagararira u Rwanda muri iri rushanwa. Tumubajije iby'imyitwarire mibi Munyaneza Djazira yazize, Dr Yvonne Uwamahoro yadutangarije ko hari ibigenderwaho ngo umukobwa ahagararire u Rwanda muri aya marushanwa bityo iyo unyuranyije nabyo ukurwamo. Muri yatangaje ko harimo ibyo Djazira yakoze ariko yirinda kugira byinshi abivugaho.

Aha twamubajije niba hari undi wateganyijwe uzamusimbura maze Dr Uwamahoro Yvonne adutangariza ko ntawe ndetse aduhamiriza ko muri uyu mwaka wa 2018 nta mukobwa uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa ya Miss Supranational. Ntibyadukundiye kuvugana na Munyaneza Djazira ngo tumubaze uko yabyakiriye. Twabibutsa ko umwaka wabanje wa 2017 u Rwanda rwahagarariwe na Habibah Ingabire utarabashije gutahukana ikamba. 

Djazira

Djazira

Muri iyi minsi uyu mukobwa yari akunze gushyira hanze amafoto yambaye ubusa

Djazira

Munyaneza Djazira yahagaritswe ntakitabiriye Miss Supranational 2018 ahagarariye u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    she’s a bitch
  • hassan5 years ago
    ibi nibyo rwose uyu Ntacyo yigisha ba nyampinga bejo hazaza
  • jojo5 years ago
    ibyo nukubuza umuntu umugati kuriwe yerekanaga ko kwambara bikini kuriwe ntakibazo
  • kanyamanza j bosco5 years ago
    ntibikwire umwari wurwanda kukoyabujije abandi amahirwe
  • ddd5 years ago
    ibi bije bikurikira ibya Paccy , ni ikimenyetso kiza cyerekana ko umuco ugomba kugaruka rwose, Government y'u Rwanda ndayemera sana, mbakuriye ingofero mukomereze aho. wenda abana bacu bazakura bazi kirazira ,ubwo ababazaga niba atari bwamburwe izina ry'ubutore murasubijwe
  • isamaza5 years ago
    Good job .well done
  • Ian5 years ago
    Serious umuntu wamuhagaritse yagize neza cyanee imana izamuhe umugisha! nabandi Bose bitwaza post bahawe bagakora ibidakwiye barebereho kuba mwiza sukwirirwa wiyambika ubusa!
  • zaza5 years ago
    Mwimucira urwabirato nagitangaza yakoze niryo terambere turimo
  • ANDY MADOU5 years ago
    icyakoze Minisiteri y'umuco na siporo bari gukora akazi kabisa kuko uriya ntacyo yakwigisha twe nkurubyiruko kuko nawe ntacyo afite. umuntu atanga icyo afite ubwo yatwigisha gushyira ubwambure kukarubanda





Inyarwanda BACKGROUND