Munyaneza Djazira umunyarwandakazi usanzwe amurika imideri, muri uyu mwaka wa 2018 yari yatoranyijwe nk'uzahagararira igihugu mu marushanwa ya Miss Supranational 2018. Kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko uyu mukobwa yamaze guhagarikwa atakitabiriye iri rushanwa.
Munyaneza Djazira yari yaratangiye imyiteguro yo kwerekeza muri Pologne ahazabera iri rushanwa muri uyu mwaka wa 2018, gusa bitunguranye amakuru agera ku Inyarwanda.com kandi yizewe ni uko yamaze guhagarikwa atakigiye muri aya marushanwa ndetse kugeza magingo aya nta n'undi munyarwandakazi uzitabira iri rushanwa uyu mwaka na cyane ko uyu mukobwa atazasimbuzwa.
Nk'uko bigaragara mu butumwa bugufi Inyarwanda.com ifitiye kopi uyu mukobwa yandikiwe amenyeshwa ko atagihagarariye u Rwanda imwe mu mpamvu zatumye akurwamo ni imyitwarire mibi. Aha bakaba bagize bati "Kimwe mu biranga Nyampinga ni umukobwa wubaha indangagacro z'umuco nyarwanda, mu gihe mu nshingano ze haba harimo kuba ijwi ry'urubyiruko no kurubera icyitegererezo. Bityo Nyampinga ugaragaje ibitandukanye n'ibi akaba ahagarikwa mu irushanwa."
Aha ni ho bahereye bahagarika uyu mukobwa bigaragara ko bamwandikiye ari muri Nigeria cyane ko yari yatangiye kwaka ibyangombwa ariko amenyeshwa ko bandikiye na Ambasade ku buryo ibyo gusaba Visa kwe bitari bigikunze. Munyaneza Djazira yasabwaga guhagarika imyiteguro yo kujya muri iri rushanwa kuko bitagishobotse ko aryitabira ahagarariye u Rwanda.
Munyaneza Djazira yahagaritswe nyamara yari ageze kure imyiteguro
Uyu mukobwa utari uzwi cyane yari yatoranyijwe nk'uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa ya Miss Supranational 2018, icyakora nyuma y'uko atoranyijwe hari amakuru yagiye akwirakwizwa mu binyamakuru binyuranye agaragaza imyitwarire ye ndetse n'amafoto yakunze kugenda ashyira hanze yambaye ubusa ku buryo bikekwa ko ari byo byaba bimukozeho.
Mu gushaka kumenya icyabiteye Inyarwanda.com twaganiriye na Dr Yvonne Uwamahoro uyu akaba ariwe munyarwandakazi witabiriye iri rushanwa bwa mbere ndetse kuri ubu ni nawe uhitamo abakobwa bahagararira u Rwanda muri iri rushanwa. Tumubajije iby'imyitwarire mibi Munyaneza Djazira yazize, Dr Yvonne Uwamahoro yadutangarije ko hari ibigenderwaho ngo umukobwa ahagararire u Rwanda muri aya marushanwa bityo iyo unyuranyije nabyo ukurwamo. Muri yatangaje ko harimo ibyo Djazira yakoze ariko yirinda kugira byinshi abivugaho.
Aha twamubajije niba hari undi wateganyijwe uzamusimbura maze Dr Uwamahoro Yvonne adutangariza ko ntawe ndetse aduhamiriza ko muri uyu mwaka wa 2018 nta mukobwa uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa ya Miss Supranational. Ntibyadukundiye kuvugana na Munyaneza Djazira ngo tumubaze uko yabyakiriye. Twabibutsa ko umwaka wabanje wa 2017 u Rwanda rwahagarariwe na Habibah Ingabire utarabashije gutahukana ikamba.
Muri iyi minsi uyu mukobwa yari akunze gushyira hanze amafoto yambaye ubusa
Munyaneza Djazira yahagaritswe ntakitabiriye Miss Supranational 2018 ahagarariye u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO