RFL
Kigali

Ese koko ‘Wabaga he’ ya Emmy na Priscillah yaba icuranze byigana ‘no kiss Baby’ ya Patoranking na Sarkodie? -ZUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/04/2017 13:01
9


Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Emmy yashyize hanze indirimbo ye nshya yakoranye na Princess Priscillah bakayita ‘Wabaga he’. Iyi ndirimbo ikijya hanze yasamiwe hejuru n’abakunzi ba muzika nyarwanda bari basanzwe bazi iyitwa ‘No kiss Baby’ ya Patoranking na Sarkodie bashinja Lick Lick wacuranze 'Wabaga he' kwigana iyo yindi.



Ibi byatumye Inyarwanda.com ishaka izi ndirimbo zombi ngo izumvishe abasomyi bayo bumve neza niba koko impaka zakuruwe n’izi ndirimbo zifite ishingiro. 

Iyi ndirimbo ya Emmy niyo ya mbere yari akoranye na Princess Priscillah kuva batangira umuziki bakaba barayikoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bose basigaye batuye, iyi ndirimbo byitezwe ko amashusho yayo azajya hanze mu minsi ya vuba dore ko batangiye no kuyamamaza, yakozwe inacurangwa na Lick Lick umugabo w’umunyarwanda wamenyekanye cyane mu gukora indirimbo zakunzwe hano mu Rwanda.

UMVA HANO WABAGA HE YA EMMY NA PRINCESS PRISCILLAH

UMVA HANO 'NO KISS BABY' YA PATORAKING NA SARKODIE

Ibyo kwigana izindi ndirimbo uko zicuranze byagiye bivugwa cyane ku bahanzi ba banyarwanda ariko ntibyari biherutse kuvugwa cyane muri muzika nyarwanda. Inshuro nyinshi byagiye bivugwa, abahanzi wasangaga batemeranya n'ababashinjaga kwigana uko indirimbo z'abandi ziba zicuranze ahubwo bo bagahamya ko baba bakoze akazi kabo byahuza nuko umuziki utarenza amanota arindwi hakaba ubwo byenda gusa ariko benshi bavugaga ko batajya bigana indirimbo z'abandi nubwo abakurikiranira hafi rimwe na rimwe bemeza ko aba bahanzi hari igihe babikora babizi neza kubihaka bikaba ukwigiza nkana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emmy7 years ago
    Mujye mureka amatiku, indirimbo zishobora kugira injyana ijya gusa. kdi sinumva izi ebyiri ahoo zinahuriye
  • ERICHAN7 years ago
    IRASOBANTU TSE ARIKO ABAHANZI BUBU BASIGAYE BIGANA IZABANDI BAGIYE BAKORA IZABO NDABAKUNDA CYANE
  • 7 years ago
    nizi mwe nuko yahinduye ama instrumentale ariko note ni zimwe
  • Gogo7 years ago
    Ngo gushishura ntibiherutse se ahubwo haraho byagiye? Muzumve ya ndirimo Knowless aherutse gusohora yitwa ujya unkumbura hanyuma mwumve niyitwa "Run the show" ya Kat DeLuna ft. Busta Rhymes. Muzumirwa bimeze kimwe neza neza na dances ni zimwe n'ingoma byose yarabigannye
  • 7 years ago
    None se bwo yaba yamwiganye ikibazo ni ikihe?
  • N.Israel7 years ago
    Si ugukeka ndumva ari zimwe muri melody
  • Kenny7 years ago
    Gushishurana ubuswa. Incroyable
  • 7 years ago
    Barashishuye nyine
  • 7 years ago
    Mutangiye ibintu byo gukasanya rero, niba ishushuye biramaze,,, ahubw iyaba bose bashishuraga bakaduha ibintu byiza kuko njya numva na Nigeria harigihe kigera bagakora beat zijya gusa kdi nanone mwibuke ko abo ba producer muvuga nta shuri rizwi babyizemo so njye sintabagayira ibyo bakoze mubushobozi bwabo





Inyarwanda BACKGROUND