RFL
Kigali

Eric Mucyo wo mu itsinda rya 3 Hills yibarutse imfura

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/10/2017 18:21
0


Muri Gashyantare 2017 ni bwo Eric Mucyo umusore usanzwe uririmba mu itsinda rya 3 Hills yarushinganye na Uwera Pauline, kuri ubu uyu muryango wamaze kwibaruka imfura yabo.



Eric Mucyo ni umwe mu bahanzi babiri basigaye bagize itsinda rya 3 Hills ryamamaye cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo iyakunzwe bakoranye na Kidum yitwa Vimba. Eric Mucyo yibarutse imfura ye nyuma yuko umufasha we abyariye neza mu bitaro bizwi nko kwa Claude ku Muhima.

Eric MucyoNi ibyishimo kuri uyu muryango

Ku mbuga nkoranyambaga akoresha Eric Mucyo yaciye amarenga kuri amwe mu mazina azita umwana we aho yagize ati “Here is a gift from heaven that God is bennis bandugu. Mucyo Wera”. Eric Mucyo yabwiye Inyarwanda.com ko yishimiye kwibaruka imfura ye kandi anashimira Imana ikomeje kumuhundagazaho imigisha.

REBA HANO INDIRIMBO YA 3 HILLS YAMAMAYE NKA 'VIMBA VIMBA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND