RFL
Kigali

Emmy ntakibashije guhishira ko yahogojwe n’imiterere hamwe n’imico y’umukobwa w’umunyamerika

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:6/07/2015 12:17
3


Muri iyi minsi Emmy akomeje gushyira ahagaragara amafoto ye n’undi mukobwa w’umunyamerika wanagaragaye mu mashusho y’indirimbo aheruka gushyira hanze ‘Ntari umuntu’, bituma benshi mu bamukurikiranira hafi bakomeza kwibaza ku mubano wabo.



Emmy n’ubwo avuga ko kugeza ubu nta kidasanzwe kiri hagati yabo, uyu muhanzi iyo muganiriye ntaguhisha ko yaba yarakuruwe cyane n’imiterere y’umubiri w’uyu mukobwa n’imico ye agereranya nk’iyabanyarwandakazi bityo akaba anavuga ko kugeza ubu nta wamenya hariho n'igihe urukundo nyarwo rushobora kuzabaho akaba ariwe uzamubyarira abana.

Emmy

Nyuma yo kugaragara mu mashusho ya Ntari umuntu, Emmy yahishuye ko yiyumvamo uyu mukobwa

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’inyarwanda.com, byinshi byerekeye we n’uyu mukobwa. Emmy yagize ati “ Usibye kuba twarakoranye muri video(Ntari umuntu), nta kindi kintu kidasanzwe kugeza ubu, gusa ntawamenya bishobora kuzaza kuko nkunda imico ye n’ukuntu ateye biranyura. Ni umunyamerika wavukiye muri Amerika ariko wagirango ni umunyarwandakazi!”

Emmy

Ngo imiterere ye iramunyura

Emmy

Emmy ashobora kuba ari mu gihe cyo gutereta no kugaragariza uyu mukobwa ko amwiyumvamo

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ntari umuntu'

Nyuma y'iyi ndirimbo yaherukaga gushyira ahagaragara yanamuhesheje amahirwe yo gutumirwa mu birori bya White party i Houston, Emmy avuga ko mu minsi mike iri imbere ateganya gushyira hanze indi ndirimbo nshya iherekejwe n'amashusho nayo yizeye ko izakundwa n'abafana be.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • vava8 years ago
    uwo mwana ni icyucyi arahye kabisa. i love you emmy
  • 8 years ago
    Murongore wibonere ibyangombwa sha naho kubaka byo simbihamya
  • 8 years ago
    wowuuuh share Emmy muterete nukuri nakwemerera nimwiza saaaa courage tukuri inyuma





Inyarwanda BACKGROUND