Muri iyi minsi Emmy akomeje gushyira ahagaragara amafoto ye n’undi mukobwa w’umunyamerika wanagaragaye mu mashusho y’indirimbo aheruka gushyira hanze ‘Ntari umuntu’, bituma benshi mu bamukurikiranira hafi bakomeza kwibaza ku mubano wabo.
Emmy n’ubwo avuga ko kugeza ubu nta kidasanzwe kiri hagati yabo, uyu muhanzi iyo muganiriye ntaguhisha ko yaba yarakuruwe cyane n’imiterere y’umubiri w’uyu mukobwa n’imico ye agereranya nk’iyabanyarwandakazi bityo akaba anavuga ko kugeza ubu nta wamenya hariho n'igihe urukundo nyarwo rushobora kuzabaho akaba ariwe uzamubyarira abana.
Nyuma yo kugaragara mu mashusho ya Ntari umuntu, Emmy yahishuye ko yiyumvamo uyu mukobwa
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’inyarwanda.com, byinshi byerekeye we n’uyu mukobwa. Emmy yagize ati “ Usibye kuba twarakoranye muri video(Ntari umuntu), nta kindi kintu kidasanzwe kugeza ubu, gusa ntawamenya bishobora kuzaza kuko nkunda imico ye n’ukuntu ateye biranyura. Ni umunyamerika wavukiye muri Amerika ariko wagirango ni umunyarwandakazi!”
Ngo imiterere ye iramunyura
Emmy ashobora kuba ari mu gihe cyo gutereta no kugaragariza uyu mukobwa ko amwiyumvamo
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ntari umuntu'
Nyuma y'iyi ndirimbo yaherukaga gushyira ahagaragara yanamuhesheje amahirwe yo gutumirwa mu birori bya White party i Houston, Emmy avuga ko mu minsi mike iri imbere ateganya gushyira hanze indi ndirimbo nshya iherekejwe n'amashusho nayo yizeye ko izakundwa n'abafana be.
TANGA IGITECYEREZO