RFL
Kigali

Eminem aciye agahigo katigeze kabaho, agize alubumu 9 zikurikiranye zaje ku mwanya wa mbere

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/09/2018 18:18
0


Mu gihe abahanzi batandukanye baba bafite uduhigo dutandukanye, Eminem niwe wenyine kuri ubu ufite alubumu 9 zasohotse zikurikiranye buri yose ikagera ku mwanya wa 1. Alubumu nshya yise ‘Kamikaze’ kuri ubu iri ku mwanya wa mbere mu ndirimbo ziri kugurwa no kumvwa na benshi kurusha izindi zose ziriho muri iki gihe.



Kamikaze ni alubumu Eminem yasohoye atunguranye, ntiyigeze ayamamaza cyangwa ngo ayivugeho na gato mbere yo kuyisohora nyamara ibyo ntibyayibujije kuza ku mwanya wa mbere. Uretse kuba atarayamamaje, iyi alubumu kandi ntiyakiriwe neza na bamwe mu banyamakuru bo muri Amerika kuko yagarutse ku buryo hari abamwibasira ariko ntibimubuze kuba igikomerezwa muri Hip Hop. Eminem kandi kuri iyi alubumu ye agaruke ku kunenga rap y’inzaduka isiga yumvwa cyane muri iki gihe.

Image result for Eminem kamikaze

Kamikaze kuri ubu niyo alubumu ya mbere ku isi iri kugurwa no kumvwa na benshi

Kugeza ubu Eminem yaciye agahigo mu bwongereza n’iyi alubumu ye igurwa n’abantu benshi cyane, agahigo kari gafitwe na Abba na Led Zeppelin bari bamaze imyaka 36 nta wundi urabacaho. Mu myaka 18 ishize kandi, Eminem nibwo yasohoye alubumu yise The Marshall Mathers LP, niyo alubumu ye ya 3 ndetse nayo yaje ku mwanya wa mbere. Kuva ubwo kugeza ubu, alubumu yasohoye zose zabashije guhiga izindi zose zabaga zisohotse mu bihe bimwe zikaba ku mwanya wa mbere.

Kamikaze yasohotse tariki 31/08/2018 ikaba iriho indirimbo 13.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND