RFL
Kigali

Eliel Entertainment yiyemeje gufasha Regy Benks waririmbye indirimbo ya Rwanda Day

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/07/2016 11:34
1


Regy Benks umuhanzi uzwi mu ndirimbo za Gospel aherutse gukora indirimbo "Rwanda Day" itaka ibyiza by’u Rwanda, inagaruka kuri Rwanda day, aho uyu muhanzi yaririmbye ubwiza bw’umunsi wa Rwanda day ndetse anavuga ibigwi uyu munsi ukunze guhuza abanyarwanda baba hanze n’ubuyobozi bw’u Rwanda.



Nyuma y’iyi ndirimbo Eliel Entertainment yahise yiyemeza gufasha uyu muhanzi mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ye ndetse no kuyigeza ku banyarwanda benshi, kimwe mu bintu bikunze kugora abahanzi kubishyira mu bikorwa cyane ko bisaba ubwitange ndetse n’ubushobozi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "RWANDA DAY" YA REGY BENKS

Eliel Entertainment ni kompanyi ifasha abahanzi mu bikorwa binyuranye  bya muzika harimo ibikorwa byo kwamamaza ibihangano by’abahanzi, gukorera ibihangano bamwe mu bahanzi badafite ubushobozi, yaba amajwi cyangwa amashusho ndetse n’ibindi byinshi bijyanye n’uruganda rwa muzika. Kuri ubu Eliel Entertainment ikaba ikorana bya hafi na P FLA, Gisa na Puff G. Ariko nanone bakaba bagenda bakorana n'abandi bahanzi nka Uncle Austin ndetse n'uyu Regy Benks. 

reggyRAY BENKS mu ndirimbo "Rwanda day"

Regy Banks ni umuhanzi usanzwe ukora Gospel, ariko ntibyamubujije kuba yakora indirimbo yishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho. Regy Banks asanzwe yaramenyekanye mu ndirimbo nka Njya imbere yakoranye na Bruce Melodie, Anatenda, Christmas time, Ikuzimu n'izindi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JZ7 years ago
    UKABA NAWE WIKOZEHO INKURU





Inyarwanda BACKGROUND