Regy Benks umuhanzi uzwi mu ndirimbo za Gospel aherutse gukora indirimbo "Rwanda Day" itaka ibyiza by’u Rwanda, inagaruka kuri Rwanda day, aho uyu muhanzi yaririmbye ubwiza bw’umunsi wa Rwanda day ndetse anavuga ibigwi uyu munsi ukunze guhuza abanyarwanda baba hanze n’ubuyobozi bw’u Rwanda.
Nyuma y’iyi ndirimbo Eliel Entertainment yahise yiyemeza gufasha uyu muhanzi mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ye ndetse no kuyigeza ku banyarwanda benshi, kimwe mu bintu bikunze kugora abahanzi kubishyira mu bikorwa cyane ko bisaba ubwitange ndetse n’ubushobozi.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "RWANDA DAY" YA REGY BENKS
Eliel Entertainment ni kompanyi ifasha abahanzi mu bikorwa binyuranye bya muzika harimo ibikorwa byo kwamamaza ibihangano by’abahanzi, gukorera ibihangano bamwe mu bahanzi badafite ubushobozi, yaba amajwi cyangwa amashusho ndetse n’ibindi byinshi bijyanye n’uruganda rwa muzika. Kuri ubu Eliel Entertainment ikaba ikorana bya hafi na P FLA, Gisa na Puff G. Ariko nanone bakaba bagenda bakorana n'abandi bahanzi nka Uncle Austin ndetse n'uyu Regy Benks.
RAY BENKS mu ndirimbo "Rwanda day"
Regy Banks ni umuhanzi usanzwe ukora Gospel, ariko ntibyamubujije kuba yakora indirimbo yishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho. Regy Banks asanzwe yaramenyekanye mu ndirimbo nka Njya imbere yakoranye na Bruce Melodie, Anatenda, Christmas time, Ikuzimu n'izindi.
TANGA IGITECYEREZO