RFL
Kigali

Eddy Kenzo yegukanye ibihembo byinshi mu irushanwa Uganda Music Awards 2017-URUTONDE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/08/2017 11:30
0


Umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda ni we watwaye ibihembo byinshi mu irushanwa Uganda Music awards 2017,. Uyu muhanzi wari mu byiciro 7 bihatanira ibihembo muri iri rushanwa, yatsindiye ibihembo bine birimo n'igiihembo cy'umuhanzi w'umwaka.



Ibi bihembo byatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017 mu birori byabereye Kampala Serena Hotel. Eddy Kenzo ntiyabashije kwitabira ibi birori mu gihe ari we wabaye umuhanzi w'umwaka muri iri rushanwa rya Uganda Music awards 2017. 

Eddy Kenzo wabaye umuhanzi w'umwaka, yahigitse abahanzi nka Dr Jose Chameleone, Bobi Wine, David Lutalo na Sheebah Karungi.Eddy Kenzo yahawe ibihembo bine ari byo: Umuhanzi w'umugabo w'umwaka, mu cyiciro cya Best Urban, indirimbo ye Jubilation ihigika izindi. Yatsindiye kandi igihembo cy'indirimbo y'umwaka aho Jubilation ari yo yaje ku isonga. Ibi bihembo byose ni byo byanamuhesheje igihembo cy'umuhanzi w'umwaka ukunzwe cyane mu gihugu cya Uganda.

Image result for Umuhanzi Eddy Kenzo

Eddy Kenzo akomeje kwandika amateka mu muziki we

Abandi batsindiye ibihembo bikomeye muri iri rushanwa ni Irene Ntale wabaye umuhanzikazi w'umwaka, The Weezy wabaye producer w'umwaka, Brian Lubega wabaye umuhanzi mwiza w'umwaka mu bakora umuziki wa Gospel, Rabadaba waje ku isonga mu bakora injyana ya Ragga/Dancehall n'abandi. 

Urutonde rw'abegukanye ibihembo muri iri rushanwa

Artiste of the year: Eddy Kenzo (Winner)

Best Female Artiste: Irene Ntale (Winner)

Best Male Artiste: Eddy Kenzo (Winner)

Best Music Video: Wantegula by Abaasa (Winner)

Best Breakthrough Atiste: Moroots – Kings and Queens (Winner)

Best Producer: The Weezy (Winner)

Best Ragga/Dancehall artiste: Rabadaba – Yo Body (Winner)

Best Regional Artiste (Central): Ceaserous – Dangerous (Winner)

Best Regional Artiste (Eastern): Isaiah Destiny – Mbolele (Winner)

Best Regional Artiste (Western): Kigambo Araali – Tooro k’okasemera (Winner)

Best Regional Artiste (Northern): MC Wang Jok – Wang Pedding (Winner)

Best Traditional: Candy man – Epucit (Winner)

Best Urban: Eddy Kenzo – Jubilation (Winner)

Fans Choice Award: Nina Roz – Mekete (Winner)

Gospel Artiste of The Year: Brian Lubega – Wakitibwa (Winner)

Song of The Year: Eddy Kenzo – Jubilation (Winner)

Best Afro Fusion: Afrie – Yodi Yodi (Winner)

Best Artist in the DiasporaL: Ferida Rose – Njabala (Winner)

Best Dance CrewL: H2C (Winner)

Best Hip Hop: Byg Ben – Nzokuse (Winner)

Best Reggae: Bruno K – One for The Road (Winner)

Best Kadongokamu Artiste: Mathias Walukagga (Winner)

Best InstrumentalistL Kitanda Micheal (Winner)

Best Afro Pop: Fille Mutoni – Mbeera eno (Winner)

Academy Choice Award: Kaz Kasozi (Winner)

Humanitarian Award: Angella Katatumba (Winner)

Lifetime Achievement AwardL Dr. Rose Mbowa (Winner)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND