RFL
Kigali

East African Party yinjije benshi muri 2018 mu muziki w’abahanzi benshi batandukanye-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/01/2018 9:08
3


Iki gitaramo gitegurwa buri gihe mu ntangiriro z’umwaka, kuri iyi nshuro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 1/1/2018 cyitabirwa n’abahanzi benshi batandukanye ku buryo abacyitabiriye babashije kuvanayo ibyishimo bibinjiza neza mu mwaka mushya wa 2018.



Ni igitaramo cyabereye muri parikingi ya sitade amahoro i Remera ndetse cyari cyitabiriwe n’abantu benshi bamwe bihereza icyo kunywa ari nako babyina. Ku rubyiniro babimburiwe na P Fla wari ukumbuwe na bennshi mu bakunzi ba Hip Hop ndetse ku rubyiniro yari afatanyije n’umuraperikazi Candy Moon. Iki gitaramo cyari gihuriwemo n’abashyushyarugamba benshi, dore ko harimo MC Tino, MC Kate Gustave, MC Ange Umulisa ndetse na Tidjara Kabendera, aba bose bagiye basimburanwa mu bihe bitandukanye.

P Fla

P Fla na Candy Moon nibo babanje ku rubyiniro

Iki gitaramo kandi cyarimo Sebeya Band yafashije abahanzi bo mu Rwanda baririmbye muri iki gitaramo ari nako basusurutsa abakitabiriye mu gihe babaga bategereje abahanzi. Nyuma ya P Fla haje Yvan Buravan wishimiwe cyane n’abiganjemo igitsina gore, yinjiriye mu ndirimbo ye This Is Love, akurikizaho Heaven on Earth ndetse yari afite ababyinnyi bari kumufasha muri izi ndirimbo. Yageze hagati abyinana n’ababyinnyi be bishimisha benshi. Buravan kandi yaririmbye indirimbo ye itarasohoka ivanzemo igiswahili n’icyongereza yiganjemo mu nyikirizo ngo ‘I live, I love, I feel the love with you’.

East African Party

Buravan ku rubyiniro

Nyuma yaririmbye na 'Malaika' ikunzwe n’abatari bacye hanyuma akurikirwa na Riderman winjiranye ku rubyiniro na Siti True Karigombe ukunze kumufasha ku rubyiniro muri iyi minsi. Riderman yinjiriye mu ndirimbo ye Kadage, akurikizaho Horo ndetse bigeze hagati aririmba indirimbo ya Raggae. Yasoje mu ndirimbo ‘Abanyabirori' yahagurukije benshi bagatangira gukata umuziki, hahita hakurikiraho Bruce Melody wari wishimiwe cyane ukurikije uburyo abantu bavugije induru babwiwe ko ari we muhanzi ukurikiyeho.

East African Party

Riderman muri East African Party

Bruce Melody yamaze umwanya utari muto ku rubyiniro, aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe, yahereye kuri ‘Uzandabure’ akurikizaho Complete Me, Ntundize, Ndakwanga, Ndumiwe, Ikinya n’izindi. Ikindi ni uko yaririmbanye na Jay C indirimbo bahuriyemo bise ‘I Am Back’.

East African Party

Bruce Melody ni umwe mu bari bihagazeho mu kugira abafana benshi no kwishimirwa

Nyuma hakurikiyeho Tuff Gangs, bose uko ari 4 bishimiwe kongera kugaragara ku rubyiniro bariyunze, dore ko bari baratandukanye buri wese yaraciye ukwe. Bahise baririmba ‘Amaganya’, indirimbo n’ubundi bari bahuriyeho, bakurikizaho Mpe Enkoni ya Bull Dogg, Zunguza ya Green P, Akanyarirajisho ya Jay Polly, Urwicyekwe, Nk’Umusaza, Kwicuma n’izindi. Bull Dogg yavuze ko Imana nibishaka bazakomeza kugumana bakajya bataramira abanyarwanda bari barabakunze nka Tuff Gangs.

East African Party

Tuff Gangs bongeye gutaramira abanyarwanda nyuma y'igihe barashwanye

Nyuma ya Tuff Gangs hakurikiyeho umugandekazi Sheebah Karungi, uyu agitunguka ku rubyiniro benshi bahagurutse ndetse buri wese yashakaga kwihera ijisho uburyo uyu mukobwa amenyereweho kugorora umubiri abyina mu buryo bwose bushoboka, ibintu bitamenyerewe cyane. Sheebah kandi ni we muhanzi wenyine muri iki gitaramo utaririmbye mu buryo bw’umwimerere. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe ndetse zinabyinitse, harimo na Binkolera afatanyije na The Ben.

East African Party

Sheebah atangira abyina agasoza abyina

Ali Kiba, umwe mu bari bategerejwe cyane asa nk’aho ari we wasoje iki gitaramo, yinjiriye mu ndirimbo ye Cinderella, ndetse yari yitwaje band ye ku buryo ari yo yamucurangiye. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zagiye zikundwa mu bihe bitandukanye, aza gusangwa ku rubyiniro na Ommy Dimpoz wamenyekanye cyane mu ndirimbo Kigoma ahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye. Ali Kiba yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda 'Mu gihugu cy'abantu beza, na perezida mwiza'. Ubwo aba bahanzi bari ku rubyiniro, abantu bari bishimye ariko bamwe batangiye kunanirwa dore ko amasaha yari akuze saa saba z’ijoro zegereje.

East African Party

Ali Kiba ku rubyiniro

Iki gitaramo cyaje gusozwa saa saba z’ijoro abantu batangira kwikubura bataha n’ubwo kubona uburyo bwo gutaha bitari byoroshye bitewe n’ubwinshi bw’abantu.

East African Party

Sheebah n'umubyinnyi we

East African Party

Ange Umulisa ni we wakiriye Sheebah ku rubyiniro

East African Party

Tidjara Kabendera

East African Party

East African Party

Ali Kiba na Ommy Dimpoz ku rubyiniro

East African Party

East African Party

East African Party

Sebeya Band yafashije abahanzi 

East African Party

MC Tino na Kate Gustave

East African Party

Bruce Melody na Jay C baririmba 'I Am Back'

East African Party

Amafoto: Iradukunda Desanjo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KASS liki6 years ago
    EAP yaturyohereje kweri. Byari fire!
  • Alice6 years ago
    Bruce Melodie kabisa amaze kwerekana ko ashoboye bidasubirwaho. Niwe nishimiye cyane
  • ELIE6 years ago
    Bruce Melody Na Jay C Baraturyoheleje Baririmba Iam Back.





Inyarwanda BACKGROUND