RFL
Kigali

Drake,T.I na 2 Chainz barezwe mu nkiko n’uwahoze abatunganyiriza indirimbo

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/06/2017 14:23
1


Uwahoze atunganya indirimbo z’itsinda ryitwa’London’ry’Abahanzi barimo Drake,T.I na 2 Chainz,Arsenio Archer yagejeje ikirego cye mu rukiko arega aba bahanzi.



Uyu mugabo Arsenio Archer avuga ko aba bahanzi bamwirengagije,bakigira nk’abatamuzi ubwo indirimbo zitandukanye yabatunganyirije zatangiraga kwinjiza akayabo. Abaririmbyi b’ibyamamare bamenyerewe mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no ku isi yose mu njyana ya Hip Hop,bazwi ku izina rya ‘London on da Track’ cyangwa se ‘London Holmes’ bararegwa n’uyu mugabo uvuga ko yabatunganyirije indirimbo zabo zakunzwe zirimo ‘Section’ yakoreye 2 Chainz, ‘Sneakin’ Drake yafatanyije na 21 Savage,’I Don’t Belong to You’ y’uwitwa Keke Palmer ndetse n’iya T.I yiswe ‘About the Money’ n’izindi nyinshi zitandukanye yakoreye aba bahanzi.

Mu nyandiko yashyikirije urukiko,Arsenio Archer avuga ko we ubwe yagiye anonosora indirimbo z’aba bahanzi haba amajwi n'injyana, gusa ngo iri tsinda ‘London’ ntiryigeze rimuha uburenganzira bwo kuba yakoresha ibi bihangano cyangwa ngo rinamwishyure mu buryo bwuzuye kandi bukwiriye ku bw’akazi yabaga yakoze mu itunganywa ry’indirimbo zabo.

Inkuru dukesha urubuga TMZ ivuga ko Arsenio Archer nta muhanzi ku giti cye arega,ahubwo ko arega itsinda ‘London’ ndetse n’izindi nzu zitunganya umuziki zitandukanye zirimo Cash Money,Universal,Warner, Def Jam,Boozie Bad AZZ Publishing,Young Jeezy Music,Sony/ATV. Uyu mugabo arifuza ko yahabwa uburenganzira bwe ku mitungo mu byubwenge (copyright) ndetse agahabwa n’indishyi y’akababaro.

Itsinda ‘London’ ryarezwe mu rukiko

Image result for Arsenio Archer

Arsenio Archer wareze mu nkiko itsinda ‘London’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lengeshits6 years ago
    London on da track nu muntu umwe kandi ninumwirabura uyu we nushinzwe ibyubucuruzi





Inyarwanda BACKGROUND