Nyuma y'iminsi micye ashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Twahisemo neza', kuri ubu umuhanzi Dr Scientific yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Africa' yakoranye na King The Winner babana mu itsinda 'Legends' ryahoze ryitwa 'Vision'.
Dr Scientific ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakizamuka ariko uri gukorana imbaraga nyinshi mu muziki we. Ni umuhanzi udashobora kumara ukwezi adashyize hanze indirimbo nshya. Kuri ubu uyu muhanzi ari gukora amashusho y'indirimbo ze nyuma yo kubisabwa na benshi mu bakunzi b'ibihangano bye.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AFRICA'
Umuhanzi Dr Scientific umwe mu bahanzi bashya bari gukora cyane
Magingo aya rero Dr Scientific yasohoye amashusho y'indirimbo 'Afrika'. Aya mashusho wayasanga ku rubuga rwa Youtube unyuze kuri channel yitwa 'RWANDA E.A.T LEGENDS' ya Dr Scientific. Indirimbo Afurika ihamagarira abanyafurika gukunda umugabane wa Afurika bahawe n'Imana. Yasabye abanyafurika bose muri rusange gukora ibishoboka byose bagateza imbere Afurika.
Dr Scientific hamwe na King The Winner
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientific mu muziki twamubajije icyamuteye kuririmba kuri Afrika adusubiza muri aya magambo: "Icya mbere turi abanyafurika kandi dukunda Afrika tugaharanira ko yatera imbere ni yo mpamvu ubumwe bwacu nk'abanyafurika bwatumye tugera kure. Twayiririmbye tugaragaza aho yavuye n'aho igeze kuko tubyishimiye."
TANGA IGITECYEREZO