RFL
Kigali

Dr Scientific na King The Winner bagize itsinda Legends basohoye amashusho y'indirimbo 'Africa'-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/07/2018 19:20
0


Nyuma y'iminsi micye ashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Twahisemo neza', kuri ubu umuhanzi Dr Scientific yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Africa' yakoranye na King The Winner babana mu itsinda 'Legends' ryahoze ryitwa 'Vision'.



Dr Scientific ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakizamuka ariko uri gukorana imbaraga nyinshi mu muziki we. Ni umuhanzi udashobora kumara ukwezi adashyize hanze indirimbo nshya. Kuri ubu uyu muhanzi ari gukora amashusho y'indirimbo ze nyuma yo kubisabwa na benshi mu bakunzi b'ibihangano bye.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AFRICA'

Dr Scientific

Umuhanzi Dr Scientific umwe mu bahanzi bashya bari gukora cyane

Magingo aya rero Dr Scientific yasohoye amashusho y'indirimbo 'Afrika'. Aya mashusho wayasanga ku rubuga rwa Youtube unyuze kuri channel yitwa 'RWANDA E.A.T LEGENDS' ya Dr Scientific. Indirimbo Afurika ihamagarira abanyafurika gukunda umugabane wa Afurika bahawe n'Imana. Yasabye abanyafurika bose muri rusange gukora ibishoboka byose bagateza imbere Afurika.

Dr Scientific

Dr Scientific hamwe na King The Winner

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientific mu muziki twamubajije icyamuteye kuririmba kuri Afrika adusubiza muri aya magambo: "Icya mbere turi abanyafurika kandi dukunda Afrika tugaharanira ko yatera imbere ni yo mpamvu ubumwe bwacu nk'abanyafurika bwatumye tugera kure. Twayiririmbye tugaragaza aho yavuye n'aho igeze kuko tubyishimiye."

Dr ScientificDr ScientificDr Scientific

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AFRICA' 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND