RFL
Kigali

Dr Jose Chameleone ahanganye na P-Square muri MTV Africa Music Awards (MAMAs) 2015- URUTONDE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/06/2015 14:31
0


Dr Jose Chameleone yagaragaye ku rutonde rw’abahatanira MTV Africa Music(MAMAs)2015 aho ari mu cyiciro cy’abahanzi bakomeye bo muri Afrika bamaze gutera imbere mu muziki (Evolution Category) akaba ari kumwe na benshi bakomeye barimo na P-Square yo muri Nigeria.



Muri MAMA Evolution Awards, Dr Jose Chameleone wagaragaje ko aramutse ashyigikiwe n'abakunzi be yatwara icyi gikombe, ahanganye n’abahanzi batandukanye biganjemo abo muri Nigeria aho twavuga nk’itsinda P- Square rikunzwe cyane muri Afrika ndetse no mu bihugu bitandukanye ku isi.

Dr Jose Chameleone wo muri Uganda ahanganye n'aba basore bagize itsinda P-Square ryo muri Nigeria

Abandi bari bahanzi muri icyo cyiciro kimwe na Dr Jose Chameleone ni: 2Face wa Nigeria, Anselmo Ralpha wo muri Angola, Asa wo muri Nigeria, Black Coffee wo muri Afrika y’epfo, D’Banj wa Nigeria, Fally Ipupa (DRC), HHP wa Afrika y’epfo, P- Square (Nigeria) na Samini wa Ghana.

Umuhanzi Dr Jose Chameleone arasaba abakunzi be ko bamushyigikira

Dr Jose Chameleone agaragaye kuri uru rutonde nyuma y’aho mukeba we Bebe Cool nawe ari ku rutonde rw'abahatanira MTV Afrika Music Awards 2015 aho indirimbo ye “Love you every day” yashyizwe mu cyiciro cy’indirimbo zifite amashusho meza (Best Video of the year).

Umuhanzi Bebe Cool ku rutonde rw'abafite Video nziza

Kuri uyu wa 30 Kamena 2015 ubwo Dr Chameleone yisangaga ku rutonde rw’abahatanira MAMA Evolution Awards, yabishimye Imana, ashimira abakunzi be akaba yabasabye kumutora cyane maze nawe akazahesha ishema akarere ka Afrika y’Uburasirazuba akazana icyi gikombe nyuma y'imyaka 15 abakorera umuziki mwiza ubashimisha.

Umuhanzi Jose Chameleone

Umuhanzi Dr Jose Chameleone

Jose Chameleone

Dr Jose Chameleone yashimiye Imana kuba abonetse ku rutonde rw'abahatanira MTV Music Africa Awards 2015

Dr Jose Chameleone na Bebe Cool nibaramuka batsindiye ibi bikombe mpuzamahanga bazaba banditse amateka mu karere nyuma y’umuhanzi Eddy Kenzo nawe wo muri Uganda uherutse gutwara BET Awards agahesha ishema igihugu cye cya Uganda ndetse na Afrika by'umwihariko Afrika y'Uburasirazuba.

URUTONDE RW'ABAHATANIRA MTV MAMAs 2015

Best Male:

AKA (South Africa)
Davido (Nigeria)
Diamond (Tanzania)
Sarkodie (Ghana)
Wizkid (Nigeria)

Best Female:

Bucie (South Africa)
Busiswa (South Africa)
Seyi Shay (Nigeria)
Vanessa Mdee (Tanzania)
Yemi Alade (Nigeria)

Best Group: 

B4 (Angola)
Beatenberg (South Africa)
Black Motion (South Africa)
P-Square (Nigeria)
Sauti Sol (Kenya)

Best New Act Transformed by Absolut:

Anna Joyce (Angola)
Cassper Nyovest (South Africa)
Duncan (South Africa)
Patoranking (Nigeria)
Stonebwoy (Ghana)

Best Hip Hop:

Cassper Nyovest (South Africa)
K.O. (South Africa)
Phyno (Nigeria)
Olamide (Nigeria)
Youssoupha (DRC)

Best Collaboration: 

AKA, Burna Boy, Da LES & JR: “All Eyes On Me” (SA/Nigeria)
Davido featuring Uhuru & DJ Buckz: “The Sound” (Nigeria/SA)
Diamond & Iyanya: “Bum Bum” (Kenya/Nigeria)
Toofan & DJ Arafat: “Apero Remix” (Togo/Ivory Coast)
Stanley Enow & Sarkodie: “Njama Njama Cow Remix” (Cameroon/Ghana)

Song of the Year:

Cassper Nyovest: “Doc Shebeleza” (South Africa)
Euphonik featuring Mpumi: “Busa” (South Africa)
DJ Fisherman & NaakMusiQ featuring DJ Tira Danger & Dream Team: “Call Out” (South Africa)
K.O featuring Kid X: “Caracara” (South Africa)
Lil Kesh Featuring Olamide & Davido: “Shoki Remix” (Nigeria)
Mavins: “Dorobucci” (Nigeria)
Sauti Sol: “Sura Yako” (Kenya)
Toofan: “Gweta” (Togo)
Wizkid: “Show You The Money” (Nigeria)
Yemi Alade: “Johnny” (Nigeria)

Best Live: 

Big Nuz (South Africa)
Diamond (Tanzania)
Flavour (Nigeria)
Mi Casa (South Africa)
Toofan (Togo)

Video of the Year : 

“Crazy” – Seyi Shay Featuring Wizkid; Director: Meji Alabi
“Doors” – Prime Circle; Director: Ryan Kruger
“Love You Everyday” – Bebe Cool; Director: Clarence Peters
“Nafukwa” – Riky Rick; Director: Adriaan Louw
“The Sound” – Davido Featuring Uhuru & DJ Buckz; Director: Sesan

Best Pop & Alternative:

Fuse ODG (Ghana)
Jeremy Loops (South Africa)
Jimmy Nevis (South Africa)
Nneka (Nigeria)
Prime Circle (South Africa)

Best Francophone:

DJ Arafat (Ivory Coast)
Jovi (Cameroon)
Laurette Le Pearle (DRC)
Tour 2 Garde (Ivory Coast)
Toofan (Togo)

Best Lusophone: 

Ary (Angola)
B4 (Angola
Nelson Freitas (Cape Verde)
NGA (Angola)
Yuri Da Cunha (Angola)

Personality of the Year:

Basketmouth (Nigeria)
Bonang Matheba (South Africa)
OC Ukeje (Nigeria)
Trevor Noah (South Africa)
Yaya Toure (Ivory Coast)

MAMA Evolution of the year

Dr Jose Chameleone(Uganda)

P- Square(Nigera)

2Face(Nigeria)

Anselmo Ralpha (Angola)

ASA(Nigeria)

Black Coffee(Afrika y'epfo)

D'Banj(Nigeria)

HHP(Afrika y'epfo)

Samini(Ghana)

Bebe Cool na Jose Chameleone bombi bavuye mu Rwanda mu minsi micye itambutse aho bataramiye abakunzi babo bahaherereye. Ku bakunzi ba Jose Chameleone na Bebe Cool bifuza guha kubaha amahirwe yo gutwara ibi bikombe mpuzamahanga, kubatora ni ukujya ku rubuga rwa MTV KANDA HANO UBATORE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND