RFL
Kigali

Dr Gaspard Ntahonkiriye agiye gukorera i Kigali igitaramo cy'umwihariko yatumiyemo abavuza ingoma, inanga n'ibindi

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/11/2018 18:41
0


Dr Gaspard Ntahonkiriye usanzwe ari umuganga uvura indwara z'abagore mu bitaro La croix du sud biherereye i Remera ahazwi nko kwa Nyirinkwaya, agiye gukora igitaramo cy'umwihariko yatumiyemo abantu bavuza ingoma, inanga n'ibindi byibutsa abantu ibyo mu gihe cya cyera. Ni igitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali mu minsi micye iri imbere.



Nk'uko Dr Ntahonkiriye Gaspard yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com, igitaramo ari gutegura kizaba tariki 16/11/2018 kibere kuri Onomo Hotel kuva Saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba. Kwinjira ni ibihumbi icumi (10,000Frw) ku muntu uzagurira itike ku muryango, icyakora umuntu uguze itike mbere yishyura ibihumbi umunani (8,000Frw).

Dr Ntahonkiriye Gaspard ubwo yavugaga intego nyamukuru y'iki gitaramo, mu magambo yiganjemo ikirundi cyinshi, yagize ati: "Twifuza gutaramira abazotugana twibutsa iragi ry'abasogokuru tukaritunganya neza mu buhinga bwa none. Kwinjira ni 8000Frw iyo ticket iguzwe imbere ya le 16/11/2018, 10000Frw ku muryango,  uwinjiye azohabwa refreshment. Turi kumwe n'abavuza ingoma, inanga n'ibindi bitwibutsa abasogokuru bacu."

Dr Gaspard NtahonkiriyeDr Gaspard Ntahonkiriye

Igitaramo cyateguwe na Dr Gaspard Ntahonkiriye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND