RFL
Kigali

Dj Pius yatangaje abandi bahanzi bazamufasha mu bitaramo yatumiyemo Jose Chameleone

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/06/2018 19:36
0


Mu minsi ishize ni bwo Dj Pius yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Iwacu’ akaba yaranahise atangaza ko iyi ari yo izaba yitiriwe Album ye nshya azamurika mu minsi iri imbere. Nyuma yo gutangaza ibitaramo bibiri azamurikiramo iyi Album ye nshya, yanatangaje abahanzi bazaba bari kumwe.



Ibi bitaramo Dj Pius yamaze gutangaza amatariki bizabera aho tariki 3 Kanama 2018 igitaramo cye cya mbere kizabera mu mujyi wa Kigali ndetse na Tariki 4 Kanama 2018 bakaba bazaba bataramira mu mujyi wa Musanze. Ibitaramo byose bigamije kumurika Album nshya ya DJ Pius wamenyekaniye mu itsinda rya Two4Real kuri ubu akaba yaratangiye gukora umuziki ku giti cye aho atakibarizwa mu itsinda.

Iyi ni yo Album ya mbere Dj Pius agiye kumurika kuva yatangira gukora umuziki nk’umuhanzi ku giti cye. Yatangarije Inyarwanda.com ko usibye Dr Jose Chameleone hari n'abandi bahanzi bo hanze y'u Rwanda ndetse na hano imbere mu gihugu bazamufasha mu gitaramo cye akaba yari yarabanje kuvuga kuri Dr Jose Chameleone gusa.

safi madiba

Dj Piys yabanje gutangaza Dr Jose Chameleone gusa

Kuri ubu rero Dj Pius yamaze gutangaza abandi bahanzi bazafatanya muri ibi bitaramo. Abo bahanzi ni Dr Jose Chameleone, Weasel, Pallaso na Big Fizzo nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo.

Dj Pius

Abandi bahanzi bazifatanya na Dj Pius bamenyekanye

Ikindi gitunguranye ni uko ibitaramo bya Dj Pius byateguwe ku bufatanye na Kiwundo Entertainment. Inyarwanda.com yahise yibaza niba uyu muhanzi hari amasezerano y’imikoranire afitanye na Kiwundo Entertainment, Dj Pius atangaza ko nta masezerano yihariye usibye kuba baremeye kumufasha mu bitaramo bye ndetse bakaba ari nabo bameze nk'abayoboye iki gitaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND