Dj Pius ni umuhanzi umaze kubaka izina hano mu Rwanda, uyu wamamaye ubwo yari mu itsinda rya Two 4 Real nubwo nyuma yaje kurivamo agatangira kwikorana kuri ubu nabwo ahagaze bwuma mu muziki, uyu muhanzi mu minsi ishize yavugwagaho gutandukana n’umufasha we icyakora yaje kunyomoza aya makuru mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com.
Uyu muhanzi yaganiriye na Inyarwanda ku wa Gatanu tariki 6 Nyakanga 2018 ubwo yakoraga igitaramo cyo kumvisha abantu album ye nshya ‘Iwacu’, icyakora iki gitaramo ntabwo cyagenze neza ijana ku ijana dore ko polisi y’igihugu yamufungiye saa kumi z’amanywa we agahamya ko bari kumureka byibuza akageza saa mbiri z’ijoro. Ariko nyine ahamya ko ntakundi niba ari ingamba umujyi wa Kigali wafashe nubwo atabyishimiye.mu rwego rwo gukemura iki kibazo Dj Pius yifashishije ama Ecouteurs abantu baba ariho bumvira muzika cyane ko atari yemerewe gusakurisha ibyuma.
Uyu muhanzi twifuje kumenya ibijyanye n’ugutandukana n’umugore we cyane ko ari ibintu byari bimaze igihe bivugwa cyane, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Dj Pius yirindaga kuvuga byinshi ku muryango we akomeza kuvuga ko amakuru y’umuryango we atifuza ko yajya mu itangazamakuru, ahamya ko abanye neza n’umugore we wari wanitabiriye iki gitaramo Dj Pius yabwiye umunyamakuru ko adashobora gutumira umufasha we mu bitaramo bye cyane ko babitegurana nawe ari ibye.
Dj Pius ubwo yumvishaga abantu indirimbo ziri kuri album ye
Tubibutse ko uyu muhanzi nyuma yo kumvisha abakunzi be indirimbo ziri kuri Album ye ‘Iwacu’ akomeje imyiteguro y’ibitaramo byo kumurika Album ye kimwe kizabera mu mujyi wa Kigali ndetse na Musanze tariki 3 -4 Kanama 2018 aho yatumiye abahanzi bakomeye nka Dr Jose Chameleone, Weasel, Palasso ndetse na Big Fizzo bazaba basanga umubare munini w’abahanzi babanyarwanda bazaba bafasha Dj Pius muri ibi bitaramo.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DJ PIUS
TANGA IGITECYEREZO