RFL
Kigali

DJ Pius yanyomoje ibyo gutandukana n'umugore we anagira icyo avuga kuri Polisi yamufungiye igitaramo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/07/2018 10:33
3


Dj Pius ni umuhanzi umaze kubaka izina hano mu Rwanda, uyu wamamaye ubwo yari mu itsinda rya Two 4 Real nubwo nyuma yaje kurivamo agatangira kwikorana kuri ubu nabwo ahagaze bwuma mu muziki, uyu muhanzi mu minsi ishize yavugwagaho gutandukana n’umufasha we icyakora yaje kunyomoza aya makuru mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com.



Uyu muhanzi yaganiriye na Inyarwanda ku wa Gatanu tariki 6 Nyakanga 2018 ubwo yakoraga igitaramo cyo kumvisha abantu album ye nshya ‘Iwacu’, icyakora iki gitaramo ntabwo cyagenze neza ijana ku ijana dore ko polisi y’igihugu yamufungiye saa kumi z’amanywa we agahamya ko bari kumureka byibuza akageza saa mbiri z’ijoro. Ariko nyine ahamya ko ntakundi niba ari ingamba umujyi wa Kigali wafashe nubwo atabyishimiye.mu rwego rwo gukemura iki kibazo Dj Pius yifashishije ama Ecouteurs abantu baba ariho bumvira muzika cyane ko atari yemerewe gusakurisha ibyuma.

Uyu muhanzi twifuje kumenya ibijyanye n’ugutandukana n’umugore we cyane ko ari ibintu byari bimaze igihe bivugwa cyane, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Dj Pius yirindaga kuvuga byinshi ku muryango we akomeza kuvuga ko amakuru y’umuryango we atifuza ko yajya mu itangazamakuru, ahamya ko abanye neza n’umugore we wari  wanitabiriye iki gitaramo  Dj Pius yabwiye umunyamakuru ko adashobora gutumira  umufasha we mu bitaramo bye cyane ko babitegurana nawe ari ibye.

Dj PiusDj Pius ubwo yumvishaga abantu indirimbo ziri kuri album ye

Tubibutse ko uyu muhanzi nyuma yo kumvisha abakunzi be indirimbo ziri kuri Album ye ‘Iwacu’ akomeje imyiteguro y’ibitaramo byo kumurika Album ye kimwe kizabera mu mujyi wa Kigali ndetse na Musanze tariki 3 -4 Kanama 2018 aho yatumiye abahanzi bakomeye nka Dr Jose Chameleone, Weasel, Palasso ndetse na Big Fizzo bazaba basanga umubare munini w’abahanzi babanyarwanda bazaba bafasha Dj Pius muri ibi bitaramo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DJ PIUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murangijimana Pheneas5 years ago
    Ubundi uyu yavuye mu bu dj bwamuhembaga, ngo agiye kuririmba! None ndebera , ameze nk'uwataye umutwe! bUTARACYA KABIRI, UMUGORE ABA ARIGENDEYE( nUBWO NAWE YARI NK'UMUGABO WE). Ikinsetsa rero cya Pius, aba aririmba mu kigande wagira ngo aririmbira abatuye kampala..... nta muhanzi mbonye aho
  • Jimmy5 years ago
    Uyu mudemu akunda mitsigi cyane ariko aba ashaka kubihisha !!!!!!!!, reba ukunu yagiye gushisha icupa inyuma ariko cameraman nawe nidanger yahise arikurura
  • Rugamba5 years ago
    Gutandukana kw'abashakanye guterwa n'impamvu nyinshi, gusa muri iyi minsi biri guterwa no kuba gutera akabariro bikananirana bimaze gufata indi ntera ariko akenshi usanga biterwa n'impamvu zitandukanye, hari igihe biterwa n'umunaniro cg ugasanga abantu baragiye bikinisha bakiri bato, ibyo byose bitera izo ngaruka n'ibindi bitandukanye. Gusa hari umuti nabonye witwa Revive umugabo akoresha mu gihe yaba atera akabariro bikanga, itakibyuka cg c byaranze burundu, uwo muti urabivura, ugakira burundu. uwushaka namufasha nkakugeza aho bawucuruza i Kigali, wampamagara kuri 0789466143.





Inyarwanda BACKGROUND