Mu ijoro ryakeye ryo kuwa 15 Gashyantare ni bwo abahanzi Charly & Nina na DJ Pius basesekaye i Kanombe bavuye muri Centre Afrique mu bitaramo bakoranye n’umuhanzi Big Farious ukomoka i Burundi.
Ni mu rugendo rumaze hafi ibyumweru bibiri batangiriye mu gihugu cya Uganda aho Charly & Nina bari mu bahatanira ibihembo bya Hipipo awards bakaza no kwegukanamo igikombe nyuma yaho bagakora igitaramo cyabo bafatanyije na DJ Pius.
Charly & Nina bahise berekeza mu gihugu cya Centre Afrique aho bahuriye na Big Farious bakorana ibitaramo bibiri mu mujyi wa Bangui. Aba bahanzi bagera ku kibuga cy’indege i Kanombe wabonaga ko bishimiye kugaruka kuko ubuzima bwo muri Centre Afrique butaboroheye kubera imiterere n’ikirere cyaho, gusa bakaba barahagiriye ibihe byiza dore ko babashije no guhura n'umufasha wa Perezida wa Centre Afrique bakagirana ikiganiro.
Basanze inshuti zabo zibategereje
Manager wabo Muyoboke Alex ari kuvuga uko byari bimeze i Bangui
Charly & Nina basesekaye i Kigali nyuma y'ibihe byiza bagiriye mu gihugu cya Centre Afrique
TANGA IGITECYEREZO