RFL
Kigali

DJ Phil Peter yatangiye gukora kuri Radio yo muri Nigeria

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/09/2017 14:23
1


Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Phil Peter yamenyesheje abamukurikira ko magingo aya yatangiye gukora kuri radiyo yo muri Nigeria, uyu musore usanzwe ukora kuri radiyo Isango Star yemeje ko yabonye akazi kuri iyi radiyo ariko akaba azagakora atavuye aho yari asanzwe akorera.



Phil Peter yagize ati”Nishimiye kubamenyesha ko natangiye gukora kuri ROG Music Africa Radio radiyo ya kompanyi izwi nka The Sound city family ikorera muri Nigeria ariko ikumvikana ku Isi hose binyuze kuri Internet ariko nanone muri Nigeria ho ikaba ihafite umurongo ku buryo bayumva bitagombye internet.”

PHIL PETERPhil Peter asanzwe ari umu Dj

Uyu musore usanzwe ari umu Dj n’umunyamakuru wa radiyo Isango Star azajya akora ikiganiro cyitwa ‘East 2 West show’ kizajya gica kuri iyi radiyo buri munsi kuva saa sita kugeza saa saba z’amanywa (12-13h). Phil Peter yabwiye Inyarwanda.com ko azajya yifata ikiganiro akacyohereza kigaca kuri radiyo buri munsi yongeraho ko ikiganiro cye kizaba kiganjemo gucuranga indirimbo ziganjemo izo mu Rwanda no mu karere kuri iyi radiyo.

Phil Peter yabwiye Inyarwanda.com kandi ko hari nubwo azajya yerekeza muri Nigeria akaba yakora ibiganiro noneho kuri radiyo nkuko bisanzwe, usibye ibi ariko imiziki Dj Phil Peter azajya avangavanga izajya ishyirwa ku rubuga rw’iyi radiyo ku buryo buri wese wajya kuri uru rubuga yajya yumva izi ndirimbo.

PHIL PETER

Phil Peter ni we wamenyesheje inshuti ze ko yatangiye gukora kuri iyi radiyo

DJ Phil Peter yakomeje avuga ko iyi radiyo yamuhisemo nk’umu Dj w’umunyamwuga wajya ubafasha kuvangavanga imiziki akayinyuza kuri iyi radiyo, bityo rero ku bwe ngo asanga ari intambwe ateye ndetse bikaba bizafasha muzika y’u Rwanda kwamamara ku mugabane wa Afurika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • budagala apple6 years ago
    Big up papa uwo musaza ndamwemera





Inyarwanda BACKGROUND