RFL
Kigali

Diamond yemeje ibyo yasabwe n’itegeko mu kurera abana be na Zari

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/10/2018 14:54
0


Umuherwekazi Zari n’umuhanzi Diamond mu gihe bamaranye babana nk’umugore n’umugabo bizwi ko babyaranye abana babiri. Nyuma yo gutandukana rero habayehouburyo aba bana babo bazajya barerwamo.



Kuva batandukana, bumvikanye uburyo bukwiye bazajya bareramo abana babyaranye ariko ni kenshi Zari yumvikanye avuga ko Diamond atuzuza inshingano ze nk’umubyeyi ngo amufashe kurera abana babyaranye ariko akaba atarigeze na rimwe abyicuza kuko yari afite ubushoozi buhagije bwo kurere abo bana be na Diamond ndetse n’abandi be na nyakwigendera Ivan Ssemwaga.

Nk’uko Global Publishers yabitangaje, Zari yashatse umunyamategeko wita ku bye na Diamond nyuma y’uko batandukanye, maze amusobanurira byose anamuha ububasha bwuzuye bwo kugenzura itangwa ry’indezo nk’uko umwe mu bagize umuryango we yabihamirije itangazamakuru. Muri uko kugenzurwa kwemejwe n’itegeko, ku ruhande rwa Diamond niho hemejwe ko uyu mugabo mu byo asabwa harimo no kujya ajya kureba abana be byibuze inshuro imwe mu kwezi.

Zari na Diamond babanye igihe kinini nk'umugore n'umugabo

Uwita ku nyungu za Zari yavuze ko bitewe na gahunda nyinshi ndetse n’ingengabihe ya Zari iba icucitse cyane ari kenshi aba atari mu rugo ariko bidakuraho koyita ku nshingazo ze nk’umubyeyi ndetse akanera abana be neza uko bikwiye cyane ko uu yanabashakiye uzajya ubitaho mu buryo buhoraho.

Diamond n'abana yabyaranye na Zari

Uwatangaje aya makuru, ari nawe wahawe ububasha busesuye na Zari ubwo yabazwaga uko bigenda iyo uyu muhunzi agiye kureba abana be, niba abana na Zari nk’umugore n’umugabo yagize ati “Kumena ibanga rya Diamond ryo kuba ajya muri Afurika y”Epfo buri kwezi bibayeho nyuma y’uko abeshye umunyamategeko waje no kumugenzura byihariye kugira ngo amenye niba atari kunyuranya n’ibyo itegeko rimusaba. Murabizi ibyo Zari aba afite gukora biragoye ko yakita ku bana wenyine ariko arabikora. Iyo ari kwa Zari, barara mu byumba bitandukanye kuko hari n’ubwo Zari aryama bukeye.”

Nyuma yo kumva ayo makuru y’uko Diamond burya ajya muri Afurika y’Epfo buri kwezi gutanga indezo no kureba abana be, Umunyamakuru wa Global Publishers yashatse kumenya niba koko ari ukuri maze abaza Diamond amusubiza muri ubu buryo “Ibyo rero maze kubimenyera, iyo batavugishije Zari nanjye simbibona kimwe nabo. Njya muri Afurika y’Epfo kureba abana banjye, nkuzuza inshingano zanjye nka se w’abana banjye na Zari. Ibindi simbyitaho na gato.”

Uburyo bwo kurera abana babo bwumvikanyweho hifashishijwe itegeko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND