Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe iwabo muri Tanzania ndetse no muri Afurika muri rusange yatangije igikorwa cyo kubaka umusigiti mu gace kitwa Mtwara mu Majyepfo y’uburasirazuba bwa Tanzania.
Diamond Platnumz usanzwe ari umuyoboke w’idini ya Islam ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri Afurika y’uburasirazuba ndetse no muri Afurika muri rusange. Bivugwa ko Diamond Platnumz yaba atunze amafaranga arenga miliyoni 4 z’amadolari, ni ukuvuga arenze miliyari 3 z’amanyarwanda. Hari ibikorwa bitandukanye byo gufasha Diamond agenda akora, harimo n’ibyo yakoze mu Rwanda bijyanye ko kwemera kuvuza abana bo muri Jordan Foundation bafite ubumuga bwo kutabona mu gihe cy’umwaka.
Diamond Platnumz ni umuyoboke w'idini ya Islam
Kuri ubu ikindi gikorwa yakoze ni ukubaka umusigiti mu gihugu cy’iwabo muri Tanzania. Ibi byamenyekanye binyuze kuri Instagram ya Harmonize, umwe mu bahanzi bo muri Wasafi ufatwa nk’aho agenda aho Diamond ashinguye ibirenge. Yagize ati:
Si ibintu byoroshye ku bantu bahiriwe kuri iyi si kwibuka Imana. Imana ikongerere kandi iguhe umugisha uko bukeye. Ibi bituma nizera ko ariyo mpamvu buri munsi imigisha yawe irushaho kwiyongera, kubera ko hari benshi basigara bagusabira umugisha. Abasilamu bo muri Mtwara batangiye gusengera muri uyu musigiti. Umuntu ntabwo atanga kuko atunze kurusha abandi kuko hari n’abakurusha. Wabikoze kuko utekereza ko utekereza ko hari abantu bari mu nzira ya Allah bafite icyo bakeneye.
Diamond yubatse umusigiti mu gace ka Mtwara
Harmonize yakomeje yifuriza sebuja amahirwe ndetse anashimangira ko amufatiraho urugero. N’ubwo hari benshi bashimye ibyo Diamond yakoze, hari n’abavuze ko iyi mirimo yagakwiye kubarwa n’Imana ariko iye ikaba itakwemerwa kubera ko amafaranga yubatswemo uyu musigiti yayakoreye mu buryo bunyuranye ‘n’ibyo Allah asaba abaislam’. Bamwe bagarukaga ku kuba byonyine idini ya Islam itemera uburyo Diamond Platnumz akoramo umuziki.
Abandi nabo baje bavuga ko ubu ari uburyo Diamond akoresha bwo kwiyamamaza gusa kuko atari we gusa ukora ibikorwa bifitiye akamaro idini ya Islam nyamara ntawe uza kubiririmba ku mbuga nkoranyambaga. Umwe yagize ati: “N’umugabo wanjye yubatse umusigiti ariko ntiyigeze aza kwereka abantu. Mwebwe buri kintu muba mushaka kwiyerekana! N’idini ntikunda ubwibone! Ubu wasanga hari indirimbo mufite mu kwa munani!”. Hari kandi n’abagaye ingano y’uyu musigiti n’uburyo wubashywe, bavuga ko Harmonize atari akwiriye kwirirwa avuga amagambo menshi mu gihe hari n’abubaka ibintu bigaragara nyamara ntibabishyire ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi byabyukije ibiganiro birebire bamwe bavuga ko nta mpamvu yo gucira urubanza Diamond kuko Imana ari yo imuzi, umwe mu bari batsimbaraye mu kijyanye no kuba nta mugisha w’Imana yabona kubera uko abaho aba aranditse ati “Allah avuga ko ntawe uzana mu biganza bye ibyanduye, amafaranga ya Diamond aranduye, yishushanyije ku mubiri, yipfumuye amatwi n’ibindi byinshi idini itemera.”
TANGA IGITECYEREZO