RFL
Kigali

Diamond Platnumz ararebana ay’ingwe na Hamisa Mobetto nyuma yo kuvumbura ko we na nyina bagiye kumurogesha mu bapfumu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/09/2018 11:39
2


Benshi bari baratangiye gutekereza ko Diamond Platnumz yaba azasimbuza Hamisa Mobetto Zari ndetse bagakora ubukwe nk’uko yavugaga ko azakora ubukwe muri uyu mwaka. Ibi byose byahindutse umuyonga ubwo Diamond yakiraga amajwi y’uyu mukobwa ari mu mipangu we na nyina yo kurogesha Diamond Paltnumz.



Bimwe mu byavuzwe ko biri muri ayo majwi harimo ko basabye umupfumu kubaha uburozi buzatuma Diamond Platnumz agurira inzu Hamisa Mobetto, ibi bikaba byarabaye iyi nzu Diamond akayigura. Diamond yavuze byeruye ko azi neza ijwi rya Hamisa Mobetto ku buryo nta gushidikanya ko ari we ushaka kumuroga hamwe n’umuryango we.

Aya majwi benshi bavuze ko ari amahimbano, bavuga ko nyina wa Diamond na mushiki we bashakishije abantu bavuga kimwe na Hamisa na nyina bakabakinisha ikinamico yo guhimba ayo majwi, gusa Diamond yavuze ko ibi bitabaye ndetse ngo azi neza ijwi rya Hamisa ku buryo atamwibeshyaho, amubwira ko bibababaje kuba atekereza gukora ibintu nk’ibyo agamije ko Diamond yazamugira umugore.

Image result for hamisa mobetto and her mother

Hamisa Mobetto na nyina ngo bagiriyeyo Diamond na nyina

Kugeza ubu Hamisa Mobetto nta kintu yari yasubiza kuri ibi ashinjwa, gusa iby’inzozi zo kuzarongorwa n’uyu muhanzi babyaranye umwana w’umuhungu muri 2017 byagiye nka nyomberi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bucumigabriel5 years ago
    burya abakobwa bikigihe bamez gutyo none iyaza kubiheba ntibobanye neza banye y'uko amaronko menshi aziba amatwi
  • apuuuuu5 years ago
    sha nubundi jye nabibonye kera kogasa nakarozi bose na nyina nibamwe, nabaraguzi nyine





Inyarwanda BACKGROUND