RFL
Kigali

Diamond Platnumz yatangaje ko azataramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:27/10/2014 15:40
10


Umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Tanzania Diamond Platnumz amaze gutangaza ko mu mpera z’uyu mwaka azagaragara mu gitaramo mu mujyi wa Kigali.



Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, mu magambo aherekejwe n’ifoto ari kumwe na Mushyoma Joseph(Boubou), Diamond Platnumz yanditse ko ubu byamaze kwemezwa ko azitabira igitaramo gisoza umwaka wa 2014 hanatangirwa umwaka mushya wa 2015, akazaba ari i Kigali mu bitaramo bisanzwe bimenyerewe ku izina rya East African Party.

gfd

Diamond Platnumz ubwe niwe wemeje ko azakorera igitaramo i Kigali abinyujije ku rubuga rwa Instagram

Diamond yagize ati: "Rwanda tuzahure mu gitaramo cy’umwaka mushya cya East African Party ku nshuro ya 7 kuri Stade Amahoro ku Bunani".

hfe

Ibiganiro hagati ya Boubou na Diamond Platnumz byanzuye ko Diamond azataramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party

Uyu muhanzi yagiye avugwaho kuza mu Rwanda ariko ku munota wa nyuma bigapfa, mu nshuro bitabashije gukunda hakaba harimo n'igihe yagiranaga ibibazo na Mico The Best bivugwa ko yanamwambuye amafaranga menshi, ndetse uyu muhanzi yagiye anavuga ko Diamond aramutse aje mu Rwanda atamucika atamwishyuye ariko noneho igihe kirageze yemeje ubwe ko nta kizamubuza kuza gufasha abanyarwanda gusoza umwaka neza banatangira undi mu byishimo.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyigena emmy9 years ago
    turategereje mico abemaso atazamucika
  • 9 years ago
    turategereje mico abemaso atazamucika
  • 9 years ago
    karibu.
  • MUHIRE ABRAHAM9 years ago
    BIRAKWIYEKO AZA MURICYO GITARAMO ARKO NANJYE NDI NKAMICO NTAGO YANCIKA NAMWISHYURE AYE BANA TX
  • Ras9 years ago
    uyu turamumenyereye nubwiyemezi bwe.ubwo nanaza azahagera bucyeye.arko ntimumwitegure cyane kko tuzabibara bibaye.
  • drogba9 years ago
    tuzabibara tubibonye,gusa aje byanezeza.
  • 9 years ago
    ni byza arko mico niwirangaraho kaziyake.
  • Evodius9 years ago
    azibeshye aba B KGL bamuterure.mico ni umwesikoro yaturiye ayacu gusa.
  • Evodius9 years ago
    azibeshye aba B KGL bamuterure.mico ni umwesikoro yaturiye ayacu gusa.
  • Jean-Nestor Niringiyimana9 years ago
    Naze Naze Tuzahashika Kumwirabira





Inyarwanda BACKGROUND