Umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Tanzania Diamond Platnumz amaze gutangaza ko mu mpera z’uyu mwaka azagaragara mu gitaramo mu mujyi wa Kigali.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, mu magambo aherekejwe n’ifoto ari kumwe na Mushyoma Joseph(Boubou), Diamond Platnumz yanditse ko ubu byamaze kwemezwa ko azitabira igitaramo gisoza umwaka wa 2014 hanatangirwa umwaka mushya wa 2015, akazaba ari i Kigali mu bitaramo bisanzwe bimenyerewe ku izina rya East African Party.
Diamond Platnumz ubwe niwe wemeje ko azakorera igitaramo i Kigali abinyujije ku rubuga rwa Instagram
Diamond yagize ati: "Rwanda tuzahure mu gitaramo cy’umwaka mushya cya East African Party ku nshuro ya 7 kuri Stade Amahoro ku Bunani".
Ibiganiro hagati ya Boubou na Diamond Platnumz byanzuye ko Diamond azataramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party
Uyu muhanzi yagiye avugwaho kuza mu Rwanda ariko ku munota wa nyuma bigapfa, mu nshuro bitabashije gukunda hakaba harimo n'igihe yagiranaga ibibazo na Mico The Best bivugwa ko yanamwambuye amafaranga menshi, ndetse uyu muhanzi yagiye anavuga ko Diamond aramutse aje mu Rwanda atamucika atamwishyuye ariko noneho igihe kirageze yemeje ubwe ko nta kizamubuza kuza gufasha abanyarwanda gusoza umwaka neza banatangira undi mu byishimo.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO