RFL
Kigali

Diamond na Nandy bashinjwa kwiyandarika baciye bugufi basaba imbabazi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/04/2018 12:10
1


Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Diamond Platnumz n’umukobwa witwa Nandy bo mu gihugu cya Tanzania bashinjwa kwamamaza ubusambanyi muri rubanda baciye bugufi bemera amakosa bakoze basaba imbabazi abantu bose.



Aba bose bahuriye ku kuba bafite umwenda wo kutazongera gukora ibintu nk’ibyo bari bakoze bibangamira umuco w’igihugu cya Tanzania. Aba banyamuziki mu njyana ya Bongo Fleva, Diamond na Nandy kuri uyu wa 19 Mata 2018 bagaragaye mu ruhame basaba imbabaza abanya-Tanzania kubwo gusakaza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga akanagera mu binyamakuru.

Mu minsi ishize Diamond ni bwo yashyize kuri konti ya Instagram akoresha amashusho asomana anakorakora umuzungu bari kumwe mu cyumba, bukeye bwaho yatawe muri yombi na Police y’igihugu byemezwa na Ministiri ushinzwe itumanaho muri Tanzania wahise anatangaza ko batangiye no gushakisha mugenzi we Nandy kugira ngo baryozwe kwangiza umuco w’igihugu.

diamond

Diamond uryozwa amashusho asomana n'inkumi

Diamond wari kumwe na Nandy imbere y’Itangazamakuru ku cyicaro ku kigo gishinzwe itumanaho muri Tanzania(TCRA) bemeye ko bamaze kwiga amategeko n’abwiriza agenga uburyo bwo gutumaho,bavuga ko bitazongera kubaho ukundi kuri bo. Bongo 5 ivuga ko ahawe ijambo Nasibu Abdul [Diamond  Platnumz] yemeye ko hari amwe mu mashusho y’indirimbo (Clips) bakora adakwiye gushyirwa, yagize ati:

Hari amashusho y’indirimbo anyerekeyeho n’ay’abandi mbona adakwiye mu byukuri, ugereranije kera n’ubu usanga bitandukanye amashusho dukora ubona haba harimo ayadakwiye gushyira hanzwe bityo rero hagomba kubaho kwihanganirana….Kuri ubu hari amabwiriza yashyizweho atureba  twebwe nk’urubyiruko kugira ngo igihugu cyacu kigira ishusho nziza, reka dufatanye rero dukore ibyiza tubikorera abantu, mutubabarire mbisubiyemo mutubabarire.

Ku ruhande rwa Nandy yemeye ko yajya ashyira hanze amashusho y’indirimbo (Video) ari amashusho y’urukozasoni ari nayo mpamvu afite umwenda wo gusaba imbabazi abantu bose. Yireguye ko atari we ushyira hanze ayo mashusho y’indirimbo ariko ko yamenye neza amategeko n’amabwiriza agenda ishyirwa hanze n’igikorwa ry’amashusho akwiye kwerekanwa muri rubanda. Faustina Charles wamamaye nka Nandy ati:

Nize byinshi, nize ko ari bibi gushyira hanze amashusho y’urukozasoni, nakunze gufata amashusho nkayo mushinja ariko natungurwaga no gusanga yageze hanze. Niteguye gufatanya na Leta mu gukangurira no kwigisha abantu bose bireba. Murabizi namwe abantu benshi bakora ibintu ariko batazi bibujijwe. Ndasaba imbabazi buri wese byagizeho ingaruka ndanabwira abafana bose ko atari byo nifuzaga gukora.

Muri iki cyumweru ni bwo Diamond na Nandy bashakishijwe na Police ya Tanzania bahatwa ibibazo ku bijyanye n’amashusho y’urukozasoni bashyize ku mbuga nkoranyambaga. Diamond yerekanye amashusho ari kumwe n’umuzungu basomana byimbitse anerekana andi ari kumwe na Hamisa bagira ibihe byiza.

diamond na nandy

 Diamond na Nandy basabye imbabazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ahubwo Leta ya Uganda nikurikirane uwitwa Supersexy wirirwa yiyambika ubusa kuko amaze gutera iseseme no kurarura abana babakibwa





Inyarwanda BACKGROUND