RFL
Kigali

Deborah mubyara wa Mani Martin akaba mushiki wa Naason nawe yinjiye muri muzika ashyira hanze indirimbo 'Umunyenga'-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/11/2018 10:23
4


Umuziki w'u Rwanda umaze kugaragaza umuvuduko mu iterambere aho kuri ubu ari umwe mu myuga ishobora gutunga abawukora kandi neza. Ibi bituma buri munsi havuka abahanzi bashya kandi bafite intumbero yo kugeza amazina yabo kure hashoboka. Magingo aya umuhanzi mushya wamaze kwinjira muri muzika ni Deborah washyize hanze indirimbo ye ya mbere.



Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Humura Deborah, akaba akoresha izina rya Deborah mu muziki. Ni mubyara wa Mani Martin aho nyina ari mushiki wa se wa Mani Martin. Uyu mukobwa ariko nanone ni mushiki wa Naason ndetse hari n'abandi bavandimwe be bagiye baca muri muzika y'u Rwanda. Nk'uko Deborah yabitangarije Inyarwanda.com ngo ababyeyi babo b'abagabo baravukana bityo ngo ni abavandimwe.

Aganira na Inyarwanda Deborah ufite ubuhanga budasanzwe mu gucuranga Gitari yabwiye umunyamakuru ko inganzo ye ayicyesha umubyeyi we wamwigishije gitari akiri muto, aha akaba yahishuriye umunyamakuru ko umubyeyi we (Moshi Samson) ari umwe mu babaye muri Orchestre ya Les Citadens.

Deborah

Deborah umuhanzikazi mushya muri muzika y'u Rwanda

Uyu mukobwa wize amashuri abanza ku Kimisagara, ari kwiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye muri APACE aho ari kurangiza mu ishami ry'ubukerarugendo. Magingo aya yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Umunyenga'. Ni indirimbo yakorewe muri Uno Music na Madebeat umwe mu basore b'abahanga mu gutunganya indirimbo hano mu Rwanda. 

UMVA HANO INDIRIMBO 'UMUNYENGA' YA DEBORAH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pierre5 years ago
    Deborah afite ijwi ryiza azi no gucuranga gitari arko ntacyo apfana na Man Martin aho yarabeshye cyane
  • Peterson pro5 years ago
    Ooh wouuuu Deborah ndabikunze cyane kd nahoraga nkwiteze woe peeee courage kd tukurinyuma ntakibazo uzagira kuko urashoboye
  • NTURA - KAGARAMA5 years ago
    Icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa ntacyo bapfana na Manimartin akeneye kumwifotorezaho gusa.
  • Naomi5 years ago
    Bjr ndabizi neza ko ari cousine we, gusa courage vrmnt umukobwa w'umu guitariste ni akarusho vrmnt courage encore.





Inyarwanda BACKGROUND