Muri iyi minsi irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro ya munani rirarimbanyije ndetse abahanga batangiye kugaragaza ingufu mu kuba baryegukana n'ubwo hatabura n'aberekana ko atari insina ngufi muri muzika. Icyakora n'ubwo iri rushanwa rihuruza imbaga hari abakurikiranira hafi umuziki basanga rikwiye ivugururwa.
Umwe mu babihamirije Inyarwanda.com ni David Bayingana umunyamakuru w’imikino kuri Radio 10 ariko nanone akaba akurikiranira hafi iby’imyidagaduro cyane ko nabyo abikora nk’umu Dj, David Bayingana. Aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ari irushanwa ryiza kandi rimaze guhindura byinshi mu muziki w’u Rwanda akaba ari rimwe mu marushanwa yaje mu Rwanda agakundwa bikomeye ariko aho rigeze we agasanga rikwiriye kuvugururwa abantu batararirambirwa.
Mu kiganiro na David Bayingana wemeza ko Bruce Melody ari we ukwiriye iya 2018, yagize ati” Ikintu nababwira si ukongera amafaranga na PGGSS gusa bahindure umushinga bawuryoshye birashoboka ko wabizana mu bundi buryo, burya umushinga mwiza uraryoha ariko uyu umaze gutinda. Bahindure umushinga kuko nemera ko abakoze uyu mushinga bafite n’ubushobozi bwo gukora undi mwiza."
David Bayingana
David Bayingana yemera ko PGGSS ari umuShinga watanze umusaruro cyane ko we ataba arebamo abahanzi basanganywe amazina ahubwo aba areba abahanzi bashya baba babonye ahantu heza ho kugaragariza impano zabo, abahanzi bashya bwa mbere bagezweho bakagira amahirwe yo kuririmbira imbere y’imbaga kubera ko ari uburyo butinyura umuhanzi yagira n'ahandi ajya akibuka ko hari ibyo yanyuzemo bitari byoroshye.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DAVID BAYINGANA
TANGA IGITECYEREZO