RFL
Kigali

David Bayingana asanga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rikwiye kuvugururwa-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/06/2018 8:34
6


Muri iyi minsi irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro ya munani rirarimbanyije ndetse abahanga batangiye kugaragaza ingufu mu kuba baryegukana n'ubwo hatabura n'aberekana ko atari insina ngufi muri muzika. Icyakora n'ubwo iri rushanwa rihuruza imbaga hari abakurikiranira hafi umuziki basanga rikwiye ivugururwa.



Umwe mu babihamirije Inyarwanda.com ni David Bayingana umunyamakuru w’imikino kuri Radio 10 ariko nanone akaba akurikiranira hafi iby’imyidagaduro cyane ko nabyo abikora nk’umu Dj, David Bayingana. Aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ari irushanwa ryiza kandi rimaze guhindura byinshi mu muziki w’u Rwanda akaba ari rimwe mu marushanwa yaje mu Rwanda agakundwa bikomeye ariko aho rigeze we agasanga rikwiriye kuvugururwa abantu batararirambirwa.

Mu kiganiro na David Bayingana wemeza ko Bruce Melody ari we ukwiriye iya 2018, yagize ati” Ikintu nababwira si ukongera amafaranga na PGGSS gusa bahindure umushinga bawuryoshye birashoboka ko wabizana mu bundi buryo, burya umushinga mwiza uraryoha ariko uyu umaze gutinda. Bahindure umushinga kuko nemera ko abakoze uyu mushinga bafite n’ubushobozi bwo gukora undi mwiza."

BayinganaDavid Bayingana

David Bayingana yemera ko PGGSS ari umuShinga watanze umusaruro cyane ko we ataba arebamo abahanzi basanganywe amazina ahubwo aba areba abahanzi bashya baba babonye ahantu heza ho kugaragariza impano zabo, abahanzi bashya bwa mbere bagezweho bakagira amahirwe yo kuririmbira imbere y’imbaga kubera ko ari uburyo butinyura umuhanzi yagira n'ahandi ajya akibuka ko hari ibyo yanyuzemo bitari byoroshye.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DAVID BAYINGANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mulema Fred5 years ago
    Ariko uyu we, ntabyo ataba mo?njye mba mbona iyi nigger yaraze gukura neza neza, ngo abe umugabo nka ba Castal n'abandi banyamakuru! ngaho mu ba miss, ngaho mu kwiruka inyuma y'abahanzi, ....
  • 5 years ago
    uyu nawe mbona byaramucanze
  • Frank5 years ago
    Murakoze reka dufate akaruhuko kiyi weekend ubwo nahubutaha ihuye kbs bgp
  • Erneste5 years ago
    ariko iyi nigger u Rwanda yarugize urwayo yigize umu tsetse mu bintu byose urahamusanga yameshe kamwe niba ari mu muziki akawubamo cyangwa ibyimipira ? noneho ngo ni numu DJ yeweee nzaba ndora
  • Natasha5 years ago
    ariko David ko ukuze koko watuje ukajya mu bintu bicye hato bitazakuvanga tukabura na hamwe tugufatishiriza ? waba ukunda Music ariko umupira ari wo wawe ukaba umu fan nkabandi basanzwe ? koko ubona uzabivangavanga abanyarwanda bakabimenyera ? kuba uziranye nabahanzi benshi ntago biba bivuze ko nawe uri umuhanzi cg umuririmbyi kuko ari ibyo na Bissosso ubu yari kuba amaze kugira Album neshanu reka rwose urakuze va mu bintu byaba Teeneger's hato ejo bundi kwishuri batazajya babaza wamwana wawe ngo Iso akora iki akarya indimi kubera kumucanga mubyo ukora oya sigaho rwose wishaka gushaka ubu star ngo wende no kujya i kuzimu ba umu Excerent ube umu Papa umwana acyeneyeho kureberaho ureke kuzana imico yaba Zairwa ino ni I Rwanda uba Proffessional mu Domain imwe
  • 5 years ago
    hahahahah asigaje kujya kwigisha ikinyarwanda green Hills Academy





Inyarwanda BACKGROUND