RFL
Kigali

Danny Vumbi yatangaje ibintu 3 ashingiraho yemeza ko ariwe ukwiye PGGSS6

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/04/2016 11:59
5


Umuhanzi Danny Vumbi uri mu bahanzi 10 bahatanira igikombe cya PGGSS6 akaba ari ku nshuro ye ya mbere abonetse mu bahanzi bahatanira icyo gikombe, yatangaje ibintu 3 ashingiraho yemeza ko igikombe cy’uyu mwaka wa 2016 ariwe ugikwiye.



Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com Danny Vumbi uvuga ko yifitiye icyizere gihagije cyo gutwara PGGSS6, yatangaje impamvu abona ko ariwe ukwiye icyo gikombe mu gihe ari ubwa mbere agiye muri iryo rushanwa akaba ahanganye na bamwe mu bahanzi barigiyemo inshuro zirenze imwe.

Ku kuba yakwegukana icyo gikombe akaba umuhanzi wa 6 uzaba atwaye icyo gikombe gikomeye cyane mu muziki nyarwanda, yavuze ko yiha amahirwe ari ku gipimo cyo hejuru, agashingira ku kuba afite ubunararibonye mu muziki nyarwanda ndetse no kuba yiteguye kubahiriza amabwiriza y’irushanwa.

Indi mpamvu ikomeye ashingiraho ari nayo iza ku isonga mu kumwizeza ko azatwara Guma Guma y’uyu mwaka ni uko ngo afite indirimbo zizwi cyane mu gihugu hose. Zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe hirya no hino mu gihugu harimo: Ni Danger, Ni uwacu, Baragowe, Agatsimbo, Injurugutu n’izindi. Yagize ati:

Amahirwe niha mu gutwara Guma Guma nk'umuhanzi ugiyemo ku nshuro ya mbere arahagije byo ku gipimo cyo hejuru. Ibi ndabishingira ku kuba mfite ndirimbo zizwi mu gihugu cyose n'uburyo imyiteguro irimo kugenda, ndabishingira kandi ku bunararibonye mfite muri uyu muziki nyarwanda mazemo igihe kitari gito.

Danny Vumbi yiha icyizere cyo hejuru cyane mu gutwara Guma Guma

Danny Vumbi yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko mu ngamba afite kugira ngo abe yakwegukana PGGSS6  harimo gukoresha neza stage zose akurikiza amabwiriza yose y'irushanwa mu kinyabupfura. Yasabye abakunzi b’ibihangano bye kumushyigikira bakamuba hafi abasezeranya ko atazabatenguha.

Ingamba mfite ni izo gukoresha neza stage zose nkurikiza n’amabwiriza yose y'irushanwa mu kinyabupfura. Ndasaba abakunzi banjye kunshyigikira nanjye sinzabatenguha.

Danny Vumbi avuga ko azagerageza kwitwara neza ku rubyiniro

Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya PGGSS6 bazatangira gukora ibitaramo(Roadshows)kuri uyu wa 14 Gicurasi i Gicumbi, bazakurikizeho igitaramo bazakorera i Karongi tariki ya 21 Gicurasi 2016. Mu irushanwa ry'uyu mwaka wa 2016 biteganyijwe ko hazakorwa ibitaramo 8, icya nyuma(Final) kikazaba kuwa 13 Kanama 2016 i Kigali ari nabwo hazamenyekana umuhanzi watsindiye iki gikombe.

REBA HANO NI DANGER YA DANNY VUMBI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mahon7 years ago
    kwiheha imisuzi
  • sandy7 years ago
    ariko nawe koko ubwo wumva utari kurota ugize akaronda ko kuyijyamo none ngo urayitwaye hahahahahaha tuza urashaje.gitifu we
  • sanoprospere7 years ago
    ntago ariwe ugikwiriye kigomba gu taha muri super level urban boyz
  • andereya7 years ago
    wowe wiyise sandy jya ubanza utekereze neza ibyo ugiye kwandika. arashaje se ubu aruta Makanyaga cg koffi olomide cg Celine Dion cg abastar benshi wirirwa uteze amatwi? hhahhh hari igihe nyoberwa igiteye umuntu kwandika kdi ari ubusa agiye kuvuga!
  • Fabrice7 years ago
    Hhhhhhhh abantu muransetsa.None se murashaka ko ajyamo avuga ko azaba uwa nyuma!! Iri ni irushanwa uwo ari we wese urimo afite gahunda yo kuyitwara abarimo bafite gahunda yo kub abakerarugendo simbazi mureke umusaza yirotere wenda inzozi ze zaba impamo arabishoboye.





Inyarwanda BACKGROUND