RFL
Kigali

Danny Vumbi yashyize hanze amashusho ya ‘Bango’ yibasiyemo abasore bakora imibonano mpuzabitsina batikingiye- VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/10/2017 11:53
0


Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda b'abahanga mu kwandika ibihangano. Yamamaye mu banditsi b’abanyarwanda akaba umwe mu bahanzi baharawe muri iyi minsi. Uyu muhanzi kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Bango’ yibasiramo abasore bananirwa kwihanganira irari.



Muri iyi ndirimbo nshya ya Danny Vumbi yumvikana aririmba inkuru y’umusore irari no kwihangana byananiye agasambana atikingiye bikarangira ateye inda atabiteguye. Ahita agaragaza agahinda gakomeye aba basore bagira ndetse n’inshingano bafata imburagihe cyane ko biba ari amaburakindi.

Iyi ndirimbo nshya ya Danny Vumbi yayise ‘Bango’ ubundi iyo ubajije abakoresha ikinyarwanda cy’iki gihe mu bahanzi, ubundi ijambo Bango rikoreshwa iyo umusore yaryamanye n’inkumi batikingiye. Rero iyo ubihuje n’ubutumwa buri mu ndirimbo wumva ko ari cyo gisobanuro uyu muhanzi yashakaga kuvuga.Danny Vumbi

Danny VumbiDanny Vumbi

Iyi ni indirimbo yakorewe muri Kina Music mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Ma~Riva.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'BANGO'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND