Kigali

Danny Vumbi yigishije abaturage bo mu karere ka Nyabihu ibijyanye n'urukundo rw’ukuri

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/03/2016 9:22
0


Mu gihe mu Rwanda hakomeje kuvugwa ikibazo cy'umubare munini w'urubyiruko rubyara inda zitateganyijwe bitewe ahanini n'ibishuko bibinjiza mu rukundo rushingiye ku irari, ibi byatumye hahagurukirwa kwigisha urubyiruko kwirinda urukundo rubashuka bakayoboka urukundo rw’ukuri.



Izi nyigisho zatanzwe mu karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rurembo kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Werurwe 2016 ahari hateraniye abaturage bo muri uyu murenge, bose baje guhabwa inyigisho ku bijyanye n’urukundo nyarwo byiswe “True Love Campain”, aha baturage bakaba baranahawe amahirwe yo kwipimisha ubwandu bw'agakoko ka SIDA mu rwego rwo kumenya uko bahagaze.

Muri ibi biganiro niho umuhanzi Danny Vumbi yaririmbiye, akangurira abaturage kwipimisha mu rwego rwo kumenya uko bahagaze, anabakangurira kugira urukundo rw’ukuri rutagamije ubusambanyi cyangwa ibindi byazatuma bicuza, bityo bagahashya ikwirakwizwa ry’ubwandu bw'agakoko gatera SIDA ndetse bikanabafasha kwirinda inda zitateganyijwe kuko zigira ingaruka ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

danny vumbiDanny Vumbi imbere y'abaturage b'umurenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu

Abaturage bo muri uyu murenge  bitabiriye ibi biganiro, harimo umubare muto w’urubyiruko cyane ko hari umubare munini w’ababyeyi ndetse n'abandi bantu bakuze bitandukanye n’ibimenyerewe ko izi nyigisho zikunze gutangwa mu bigo by’amashuri cyangwa ahandi hose hateranira urubyiruko hatitawe ku babyeyi babo.

Reba andi mafoto yaranze iki gikorwa:

danny vumbiIbi biganiro byitabiriwe n'ababyeyi kurenza urubyiruko

danny vumbiDanny Vumbi yishimiwe n'abaturage bo muri uyu murenge

danny vumbiDanny Vumbi yisanze afite abafana benshi muri aka gace kitaruye cyane umuhanda

danny vumbiDanny Vumbi yakoresheje imbaraga nyinshi ngo ashimishe abakunzi be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND