Mu mwaka wa 2013 ni bwo itsinda rya The Brothers ryari rimaze igihe rikunzwe mu ndirimbo zinyuranye ryasenyutse, abakunzi b'umuziki w'aba bagabo batatu bari bubashywe muri muzika y'u Rwanda baririmba urwo babonye. Nyuma y'imyaka irenga itanu Ziggy55 na Danny Vumbi bari mu bari bagize iri tsinda bongeye gukorana indirimbo.
Mu minsi ishize byakunze kuvugwa ko abahanzi bari bagize The Brothers bari muri gahunda yo kugarura iri tsinda, gusa bikanavugwa ko bagiye bahura n'inzitizi z'uko badahuje gahunda ku buryo bahita bakora. Buri umwe mu bagize iri tsinda wabazwaga kuri iki kibazo yahamyaga ko nabo ubwabo babishaka gusa bakavuga ko igihe nikigera abantu bazabyibwira.
Iyi ndirimbo nshya y'aba bahanzi nk'uko Inyarwanda.com twabitangarijwe na Danny Vumbi ngo ni indirimbo bakoranye, gusa ngo si indirimbo y'itsinda. Abajijwe niba nta gahunda yo kubyutsa itsinda Danny Vumbi yadutangarije ko bataramenya neza gahunda yabyo ahamya ko bishoboka ariko iyi ndirimbo ntaho ihuriye no kugaruka ku itsinda.
Indirimbo nshya ya Ziggy55 na Danny Vumbi
Iyi ndirimbo yakozwe na Pastor P byitezwe ko mu minsi micye iri imbere aba bahanzi bazaba bashyira hanze amashusho yayo. Kuri ubu Ziggy 55 na Danny Vumbi ni bo bahanzi bahoze muri The Brothers bari gukora cyane umuziki dore ko Victor Fidel we asa nuwabaye aretse ibijyanye na muzika.
UMVA HANO 'NI UWANJYE' YA DANNY VUMBI NA ZIGGY55
TANGA IGITECYEREZO