RFL
Kigali

Danny Vumbi abinyujije mu ndirimbo ye nshya ‘Birabaye’ yashyize igorora abari mu kibatsi cy’urukundo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/10/2016 8:52
0


Umuhanzi Danny Vumbi usanzwe uzwiho ubuhanga ntashidikanywaho mu myandikire y'indirimbo ze, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Birabaye’,ikaba ishyira igorora abari mu kibatsi cy’urukundo cyane ko irimo amagambo agaragaza umuntu umaze kwegukana umukunzi nyuma yo kumuhatanira bikomeye.



‘Birabaye‘ ibaye indirimbo ya mbere Danny Vumbi ashyize hanze nyuma yo kuva mu marushanwa ya PGGSS6 aho yegukanye umwanya wa kane mu bahanzi icumi bari bahatanye. Iyi ndirimbo ikaba yarakozwe mu buryo bw’amajwi na producer Junior Multisystem. Danny Vumbi ayishyize hanze mu gihe abamukurikiranira hafi bari biteze indirimbo ye yitwa ‘Bizou ya Yuda’, we agatangaza ko ahisemo gushyira hanze iyi ndirimbo mu gihe ari gutunganya neza amashusho y’iyi yitezwe na benshi kubera uko yamamajwe cyane.

 

UMVA HANO 'BIRABAYE' YA DANNY VUMBI

danny vumbiDanny Vumbi yashyize hanze indirimbo ye nshya

Danny Vumbi mu magambo make yatangarije Inyarwanda.com ko afite intego yo gukomeza guha abakunzi be indirimbo nziza kandi bazajya bishimira, ati “Ni gahunda yanjye kuva na cyera nk’umuhanzi intego yanjye ni ugushimisha abakunzi banjye kandi kubashimisha nyabyo ni ukubaha ibihangano bishimira kumva."

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO NSHYA 'BIRABAYE' YA DANNY VUMBI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND