RFL
Kigali

VIDEO:Daniel na Providence bavuze inzira y’urukundo yaharuwe imyaka 15 ishibutsemo kurushinga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/08/2018 21:15
5


Abakirisitu n’abihaye Imana banogewe n’inkuru y’urukundo nyarwo yanditswe muri Bibiliya mu “Intangiriro 29:17” aho Yakobo na Rasheli bahuriye ku mugezi bakunga ubumwe mu busabane n’Imana kugeza ibyabo bishinze imizi. Rasheli yari ku mugezi yuhira inka. Bavuga ko Yakobo akibona uburanga bw’uyu mukobwa yahise amukunda.



Ni urugendo rugoye kwiyumvisha. Ni agatangaza pe! Imyaka cumi ni itanu ukomeye ku isezerano ry’uwo ukunda. Bikora bacye. Ku wa 16 Nyakanga 2018, INYARWANDA yasohoye inkuru y’igihango gikomeye Daniel Murwanashyaka yashikamyeho mu myaka cumi n’itanu amaze akundana na Harindintwali Providence kugeza abitse amabaruwa yandikiwe n’uyu mukobwa muri 2004 bakaba bagiye kurushinga ku wa 25 Kanama 2018.

Imyaka 15 irashize aba bombi bakundana. Mu mwaka wa 2004 ni bwo batangiye kwandikirana amabaruwa na n'ubu uyu musore acyibitse nk’ikimenyetso cy’uko yakunze uyu mukobwa kugeza ubwo anafashe umwanzuro wo kubana nawe bakazatandukanywa n’urupfu.

Iby’urukundo ni amayobera matagatifu. Urubyiruko rw’ubu ruvuga ko bigoye kumenya neza uwo muzarushingana rugakomera, mu kabyara kugeza mwuzukuruje. Subiza amaso inyuma wibuke Christopher akibarizwa muri Kina Music, yakoranye indirimbo na Knowless Butera bayita “Wowe” isohoka muri 2014. Inkikirizo (Chorus) yayo yisanisha n’umusore/umukobwa wibaza niba uwo bari kumwe ari we bazarambana kugeza asoje urugendo rw’ubuzima bwe ku isi.

Yagize ati “Icyama akaba ari wowe wanyibagiza agahinda kose. Icyama akaba ari wowe wenda wampoza amarira yose narize. Akaba wowe tuzabana nkiratana kuba ngufite.” Umunyamuziki Kamichi we yaririmbye asobanura ko uwo bakundana bamurahiye, ngo agira ubuntu butiza urugi. Ati “Irekure, reka kwizubaza. Uwububa abonwa n’uhagaze. Ugira ubuntu butiza urugi barandahiye.” Izi kimwe n’izindi ndirimbo zinyuranye, biguha ishusho y’uko kwizerana mu rukundo hagati y’abakundana bigoye.

Ariko kandi hari n’undi uryoherwa n’urukundo kugeza avuze ko uwo akunda ariwe mwanzuro we nka Urban Boys bakiri kumwe mu ndirimbo “Umwanzuro”. Bati “Uruta bose ni wowe mwanzuro. Ku gukunda iteka ni wo mwanzuro…Kugumana ubudatana, kurambana igihe cyose ni wo mwanzuro, ”

Inkuru ya Providence na Daniel Inyarwanda.com duherutse kubagezaho yari ifite umutwe ugira uti “Daniel aracyabitse amabaruwa yandikiwe muri 2004 n’inkumi bamaranye 15 bagiye gukora ubukwe-UBUHAMYA+AMAFOTO” . Iyi nkuru yakurikiwe n’uruhumbirajana rw’ibitekerezo by’abakunzi ba INYARWANDA. Bamwe mu basomye iyi nkuru n’ubutumwa buyigize, ntibiyumvishije ukuntu uyu musore yabashije kubika amabaruwa yandikiwe n’umukunzi we guhera muri 2004 kugeza n’ubu akaba akiyabitse.

Hari n’abandi banditse bavuga ko batiyumvisha ukuntu uyu musore yabashije kubaka inzu muri Kigali abifatanya no kwiga kugeza ku bibajije ukuntu uyu mukobwa yiziritse ku isezerano yahawe n’umusore imyaka ikaba ibaye cumi n’itanu anyotewe no kwambikwa impeta y’urudashira. Ni benshi badusabye kuganiriza Providence na Daniel bagahishura urugendo rw’imyaka 15 bamaranye bakundana. Ibizazane bagiye bahura nabyo mu rukundo rwabo, uko bashoboye kumarana iyi myaka yose ndetse n’inama bagira urubyiruko rw’ubu rushaka gukundana ibiramba.

Mu kiganiro cy’iminota icumi n’amasegonda cumi n'atanu (10:15’), twaganiriye na Providence ndetse na Daniel tugendeye ku bitekerezo n’ibibazo mwadusangije twongeraho n’ibindi bibazo twumvaga ko mufitiye amatsiko. Icya mbere Providence, yabajijwe uko yari kwiyumva iyo Daniel amwanga. Uyu mukobwa asubiza icyo kibazo, yavuze ko atigeze agitekerezaho. Yagize ati:

"Ibyo ng’ibyo kuri njyewe nta n’ubwo nabitekerezaga. Kuko numvaga urwo dukundana ruhagije kuko….Numvaga ampagije ijana ku ijana. Numvaga rero y’uko nawe atajya gushaka undi. Ibyo ng’ibyo ni ibintu kuri njyewe ntatekerezaga.” Ngo icyo yahaga agaciro ni urukundo yasezeranyijwe n’umukunzi we nawe agakomeza kurusigasira agamije ko batatandukana.

Ku bijyanye n’uburo Daniel yabashije kubika aya mabaruwa kuva muri 2004, uyu musore yasubije ko ari umuntu wita ku bintu bye ndetse ngo yakundaga kujya mu cyumba cy’umubyeyi we agasanga nawe hari amabaruwa ya cyera akibitse. Ati: 

Kubika amabaruwa ntabwo ari agashya numva kabaye cyane…Na papa cyangwa se ababyeyi banjye. Nafata wenda nka Papa iyo najyaga ahantu abika amadosiye nasanga akenshi n’ibya Primaire birimo. Ibarwa nayifataga nk’ikintu cya gaciro kuba ari iy’umukunzi wanjye kuko numvaga n’ubundi n’ubwo byagenda ukundi kuntu bigahinduka wenda ntitunashakane ariko nk’umuntu wanyuze umutima numvaga ibye mbiha agaciro kurenza ibindi byose nabaga mfite.

Bombi bahuriza ku kuba baritegeza bashwana bikomeye ariko Providence avuga ko hari igihe bari bagiye gushwana biturutse ku ifoto umusore yamusabaga. Avuga ko icyo gihe yafashe umwanzuro wo kuyimuha, urukundo rurasagamba. Daniel avuga ko n’ubwo hagiye habaho kurakaranya, bombi bahurizaga hamwe bagamije ko urukundo rwabo rwakomeza gukomera birinda ko abantu babafata ukundi.

Nta banga rirenze bombi bakoresheje kugira ngo barambane, gusa, Providence avuga ko kwihanganirana no kwizerana byabubatse bigashibukamo isezerano bagiye guhamya mu minsi iri imbere. Ati “Ibanga nta rindi. Ni ukuba wowe ubwawe nyir’izina umwiyumvamo. Ikindi mwizerana no kwihanganirana. Burya kwihanganirana mu rukundo ni ryo banga rya mbere rituma urukundo ruramba.”

amabaruwa

Amabaruwa bagiye bandikirana baracyayabitse

invitations

Impapuro z'ubutumire "Invitations"

Daniel

Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye twagiranye n'aba bombi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nicole5 years ago
    Nyine kuribo ntagashya babona gusa kuritwe nibisanzwe . Ngo uwambaye ikirezi ntamenyako kera kbs. Kurinjyewe aba Bantu baratandukanye.
  • Nelly 5 years ago
    Mubizima aba nibo Bantu banyemeje kbs . amafoto yubukwe muzayaduhe kbs. Ariko biyumva gute koko !? Biyumva nkabantu bakundana cyangwa baravukana !? Wagirango ni film tuba tureba kbs. Ubukwe bwiza gusa babujyanye kure sinari buzaburemo kbs
  • 5 years ago
    Maze njye ejobundi nasanze pfite izo mu 1998 nubwo uwotwandikiranaga yarongoye
  • Barore5 years ago
    Nizereko muzaduha amafoto kuko mutayaduhaye mwaba muduhemukiye cyane
  • Gt5 years ago
    Ahhhhh woe urasekeje nonese kuba uzibitse bikumariye iki !?





Inyarwanda BACKGROUND