RFL
Kigali

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo agiye gusabira umuhungu we umugeni muri Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2018 18:34
1


Perezida w’igihugu cya Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa aherekejwe n’abo mu muryango we bategerejwe muri Uganda mu mpera z’iki cyumweru batanga inkwano y’umuhungu we witwa Andile Ramaphosa.



The Standard iravuga ko inkwano uyu muryango wa Perezida Ramaphosa uzatanga ingana n’inka 100 ziherekejwe n’izindi mpano zitandukanye. Uyu mugeni w’imyaka 37 y’amavuko yitwa Rwakairu Brigdet ni mwishywa w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Uganda akaba yaranahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Amama Mbabazi.

Uyu muhango wo gutanga inkwano uteganyijwe kuba kuwa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 208 mu busitani bwa Nyonyi Gardens mu gace ka Kololo, ahari urugo rwa Nyakubahwa Amama Mbabazi. Umuryango wa Amama Mbabazi watangaje ko ari umuhango uzarangwa n’ibirori by’umuco bizwi nka “Okushaba”.

Amama Mbabazi ni we wareze uyu mukobwa Rwakairu nyuma y’uko ise Shadrack Rwakairu, yishwe mu mwaka w’1983 n’abasirikare ba UNLA nyuma y’imyaka itanu arushinze.  Nyina umubyara, Peace Ruhindi, ni umuvandimwe w’umugore wa Amama Mbabazi witwa Jacqueline.

Prezida Cyril Ramaphosa

Perezida Cyril Ramaphosa n'umufasha we Dr.Tshepo Motsepe/Ifote: Eurasia Review

Abazitabira uyu muhango baracyari ibanga kugeza ubu. Ni mu gihe abashinzwe umutekano bo muri Uganda bamaze guhabwa amabwiriza yo kuzacunga umutekano w’Umukuru w’igihugu cya Afurika y’Epfo n’abandi banyacyubahiro bo muri Uganda bazitabira uyu muhango. Umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa ari we Andile Ramaphosa n’umukunzi we Rwakairu Brigdet biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba umwaka utaha wa 2019.

Chimpreports yo yavuze ko Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa asanzwe afitanye umubano wihariye na Perezida Yoweli Museveni kuko muri 2004 yaguze ishyo ry’inka aziguze na Perezida Museveni. Bridget witegura kurongorwa n'umuhungu w'umukuru w'igihugu cya Afurika y'Epfo, afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye na Business Administration yakuye muri Beijing University of Science and Technology. Anafite kandi indi mpamyabushobozi mu bijyanye na Environmental Engineering yakuye muri Beijing Jiaotong University.

Amashuri abanza yayize mu bigo bitandukanye nka Nyakisoroza Primary School, Nyakishenyi mu gace ka Rukungiri mbere y’uko yerekeza i Nabbingo Primary School mu gace ka Wakiso ari naho yasoreje abanza. Icyiciro rusange (O’ level) yacyize kuri Gayaza High School, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A’ level) yacyize kuri Makerere College School.

Afurika y'Epfo

Andile Ramaphosa n'umukunzi we Rwakairu Brigdet






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kay it are yvnne5 years ago
    ko bavuze igihe umukobwa yavukiye ko batavuze umusore





Inyarwanda BACKGROUND